Uwari minisitiri w’imari wa Mozambique yoherejwe kuburanishwa n’ubutabera bwa Amerika

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubutabera muri Afurika y’Epfo yavuze ko uwahoze ari minisitiri w’imari wa Mozambique, Manuel Chang, yoherejwe muri Amerika avuye muri iki gihugu kuri uyu wa Gatatu ushize kugira ngo ajye kuburanishwa ku ruhare akekwaho mu kibazo cy’inyerezwa ry’inguzanyo ya miliyari 2 z’amadolari .

Chang, wahakanye amakosa, yari afungiye muri Afurika y’Epfo kuva mu 2018, ubwo yafatwaga bisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ashinjwa icyaha cy’iyezandonke no gucura umugambi wo gukora uburiganya.

Mozambique nayo yaje gusaba ko yohererezwa uyu mugabo, maze ibihugu byombi birwanira kumuhabwa binyuze mu nkiko ndetse no mu nzira za diplomasi. Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga muri Afurika y’Epfo ariko rwanze ubusabe bwa Mozambique bwo kujuririra icyemezo cya nyuma cyo muri Gicurasi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigira riti “Minisiteri y’ubutabera n’inzego zishinzwe amagereza byemeza ko inzego zishinzwe kubahiriza amategeko muri Repubulika ya Afurika y’Epfo zahaye Bwana Manuel Chang Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 12 Nyakanga 2023. ”

Biteganijwe ko Chang ashyikirizwa urukiko imbere y’umucamanza w’akarere, Nicholas Garaufis, muri Brooklyn kuri uyu wa Kane saa cyenda n’igice, nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.

Ibirego bya Amerika bifitanye isano n’inguzanyo, zavuye muri Credit Suisse na Banki ya VTB yo mu Burusiya (VTBR.MM), zari zigenewe guverinoma ya Mozambique kandi zasinyiwe na Chang muri manda ye ya 2005-2015 nka minisitiri w’imari.

Amagana y’amamiriyoni y’amadorari muri ayo mafaranga yaburiwe irengero kandi imishinga inguzanyo yagombaga gukoreshwamo ntiyakorwa. Abategetsi ba Amerika bavuga ko inguzanyo yafashwe mu buriganya kandi imishinga, ikubiyemo iy’uburobyi bwa tuna, gutunganya ahubakirwa amato n’aho asanirwa, no gukaza umutekano wo mu nyanja, yose yari baringa.

Ubwo aya makuru yajyaga hanze mu 2016, byatumye abaterankunga barimo n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) bihagarika gufasha Mozambique bituma ifaranga ry’igihugu rita agaciro ndetse igihugu gitakaza ubushobozi bwo kwishyura imyenda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *