Nyuma y’imyaka isaga 40, uwahoze ari umwami w’u Burundi Mwambutsa IV atangiye mu gihugu cy’ u Buswisi, urukiko rwo muri iki gihugu rwanzuye ko umugogo we uzagumayo nubwo abo mu muryango we mu gihugu cy’u Burundi basabye kenshi ko umugogo wazanwa ugatabarizwa mu gihugu cye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urukiko rwo muri kiriya gihugu rwanzuye kuri uyu wa 2 Gicurasi 2017 ko mugogo uzaguma Meyrin hafi yumujyi wa Geneve, aho wari usanzwe ushyinguye, nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2016, hari humviswe ubuhamya bw’abo mu muryango we bo mu gihugu cy’u Burundi ariko urubanza rukaza gusubikwa nta mwanzuro rugezeho.
Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko mbere gato y’uko atanga, umwami Mwambutsa yasize ngo yanditse urwandiko rusaba ko namara gutanga umugogo we utazasubizwa mu gihugu cy’u Burundi, ahubwo asaba ko azatabarizwa aho azatangira.
Muri 2012, nibwo hatangiye impaka zidasanzwe mu muryango we, aho umukobwa we, Collette Berete Uwimana yasabaga ko yazanwa mu Burundi agashyingurwa nk’intwari y’igihugu, mu gihe mwishywa w’umwami, Esther Kamatari we yabirwanyije kuko yagenderaga ku makuru atangwa n’igihugu cy’u Busuwisi ko yasize avuze ko agomba gutabarizwa mu mahanga.
Icyo gihe, uyu mwishywa w’umwami yavugaga ko umugogo we uramutse uvuye mu Busuwisi utagera mu Burundi ahubwo ko bajya kuwushyingura muri Swetzirland.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Naho mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, nibwo urukiko rwa Kanto rwa geneve rwafashe umwanzuro ko uyu mugogo ugomba kuzaguma aho uri, ariko bikaba byaragombaga kuzemezwa n’urukiko rukuru.
Uru rukiko ruvuga ko ibyo rwakoze rwabishingiye ku byo uyu mwami yasize asabye mbere yo gutanga ndetse no kuba hari abo mu muryango we babishyigikiye bityo ko ubusabe bw’umukobwa we nta shingiro bufite.
Umwami Mwambutsa IV Bangiricenge, yavuwe ku ngoma mu 1966 inyuma y’ imyaka isaga 50 yari amaze ku ngoma, ahungira mu gihugu cy’u Buswisi, ari na ho yatangiye 1977.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


