Itangazamakuru ryo mu Rwanda ni ryiza, igisigaye ni ukuryongerera ubushobozi- Gen Kabarebe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe ashima uburyo itangazamakuru mu Rwanda rikora, akagaragaza na bimwe mu byo rikibura.
Gen Kabarebe yabitangarije i Nkumba mu itorero ry’Abanyamakuru (Impamyabigwi II) riherutse kuhasozwa mu mpera z’ukwezi gushize ubwo umwe mu banyamakuru yari amubajije uko abona itangazamakuru ry’u Rwanda muri iki gihe.
Aravuga ko hari aho ryavuye n’aho rigeze, aragira ati “Dufite itangazamakuru ryiza, itangazamakuru ryo mu Rwanda ni ryiza”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Akomeza avuga ko rigira ubushake bwo gushyigikira iterambere ry’igihugu, ku buryo ngo n’ibyo usanga rinenga biba ari ukuri. Yongeraho ko iryo tangazamakuru rikora neza kandi hari ibyo rikibura.
Aragira ati “Igisigaye ni ukuryongerera ubushobozi, imbogamizi ni uguhangana no kongera ubushobozi”.
Uwo mwuga ngo ukenera ubushobozi cyane ku bijyanye n’ubumenyi, kuko usanga uwukora asabwa kumenya buri kintu cyose. Ni muri urwo rwego agaragaza ko kuwukora bisaba kwitanga, kuko ngo nta munebwe ushobora kuwukora ngo awunoze.
Gen Kabarebe kandi agaruka ku mbaraga z’itangazamakuru ku kubaka igihugu cyangwa kudobya ibijyanye n’iterambere ryacyo, nkuko bimwe mu binyamakuru byakunze kugarukwaho ko byashenye igihugu mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo byashishikarizaga bamwe kwica abandi.
Imbaraga itangazamakuru rifite, zirimo kugirirwa icyizere n’abaturage, kurenza bamwe mu bayobozi bakunze kugongana n’abo baturage mu bibazo bitandukanye, ngo zigomba gukoreshwa mu kubaka u Rwanda.
Bimwe mu bibazo bigaragaza ubushobozi buke bw’itangazamakuru mu Rwanda, hari ibitangazamakuru bitagira aho bikorera hazwi, abanyamakuru batagira amasezerano y’akazi n’ubwishingizi, abanyamakuru badahembwa, n’abahembwa bagahembwa intica ntikize kandi nayo ntazire igihe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *