Nyuma y’iyicwa ry’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri RD Congo, Chérubin Okende Senga i Kinshasa, ukekwaho icyaha wa mbere ari mu maboko y’ubutabera nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, itariki ya 13 Nyakanga, n’umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’iremezo. Yatawe muri yombi ku wa Kane afatiwe ahavumbuwe umurambo w’umudepite. Abayobozi bakomeje iperereza ry’ubucamanza .
Nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’iremezo, Firmin Mvonde Mambu, ngo ibi bigomba kumurikira iperereza kuri iki cyaha. Yemeje ko “umugabo wegereye nyakwigendera yaje hano” kandi “ari mu maboko yacu”.
Uyu ukekwaho icyaha ngo niwe wabonye, ​​ku wa kane ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, imodoka yari irimo umurambo wa Chérubin Okende. Ku bwe, ngo kumenya aha hantu byatewe na sisitemu yo gukurikirana imodoka. Umushinjacyaha avuga ko ahavumbuwe umurambo ari naho ukekwaho icyaha yafatiwe na polisi.
Kubw’ubumenyi bwa polisi na serivisi z’itumanaho zirimo kubigiramo uruhare, ukuri kuzamenyekana, nk’uko byemezwa n’umucamanza waburiye imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha abantu nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Amakuru aturuka mu bucamanza yemejwe n’ubuhamya bwinshi, avuga ko ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ushize, umurambo wa Chérubin Okende wabonekaga, ngo moteri ya Jeep ye yari irimo iraka imbere y’igarage. Icyuma gikonjesha nacyo cyari kigikora, umukandara w’imodoka ugifunze kandi ishati ye yera yuzuyeho amaraso.
Imodoka ngo yaba yarageze imbere y’iryo garage ahagana mu ma saa cyenda z’urukerera kandi ntabwo yimuwe na polisi kugeza saa yine z’igitondo.
Nk’uko igipolisi kibitangaza, imbunda ya 9mm yari iruhande rw’umurambo wari ufite ibikomere by’amasasu. Iyi mbunda ngo yaba ari iy’umupolisi wari uherekeje nyakwigendera amurinze kuwa Gatatu nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’ishyaka “Ensemble pour la République” rya Moise Katumbi, uwishwe yabarizwagamo.
Yagaragaye bwa nyuma ari imbere y’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga
Mu modoka ye, Chérubin Okende yari yagiye kuwa Gatatu mu Rukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga gusaba isubikwa ryo kumurika umutungo we nk’uwahoze ari minisitiri. Ntabwo yinjiyemo imbere we ubwe, ahubwo yohereje umurinzi we, komiseri wa polisi, kugira ngo atange ibaruwa ye.
Agarutse, umupolisi ntiyabonye sebuja cyangwa imodoka ye. Umurambo we kandi ntiwabonetse kugeza bukeye bwaho, ku wa Kane, ari muri jeep ye iparitse ku muhanda ukunze gukoreshwa cyane i Kinshasa. Uyu murinzi we yumviswe n’ubutabera kandi buba bumugumanye ku mpamvu z’iperereza.


