Ngoma: Ivuriro ryeguriwe abigenga, abakoresha mituel bajya mu kangaratete

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bivurizaga kuri Poste de Sante ya Muhurire mu murenge wa Rurenge, bahangayikishijwe n’iryo vuriro ryeguriwe abikorera, ubu rikaba ritakira abakoresha Mituel. Bavuga ko ubu bajya kwivuza mu birometero 18, kandi bikabaca intege zo kwishyura umusanzu w’ubwisungane bw’umwaka wa 2017-2018.
Hashize amezi arenga abiri, abivurizaga i Muhurire mu karere ka Ngoma bari mu kangaratete. Ivuriro bavuga ko bari bubakiwe ku mpano y’umukuru w’igihugu, Paul Kagame ryeguriwe abikorera(privatise).
Bahangayikishijwe no gusubira mu mujishi bajya i Kirwa mu birometero 18, cyane ko ngo nta n’uwajya ku bitaro bya Kibungo adatwaye transfert. Ibi kuri bo ni urucantege, mu gihe hariho n’igikorwa cyo gukusanya umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza umwaka mushya wa 2017-2018.
Aba baturage bavugana na Radio/TV One, bavuga ko ibi byakozwe nta n’inama bagishijwe, gusa bagatunga agatoki ubuyobozi bw’umurenge wa Rurenge n’ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB). Ibi ngo byari kubafasha gufata ingamba nshya, bakamenya uko bazajya bivuza hakiri kare, none ubu ngo basabwa amafaranga menshi, aho umwe avuga ko yatanze 3100 aho yagatanze amafaranga 200.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuyobozi bw’umurenge ariko bwo buvuga ko haba harabaye inama nyinshi n’abaturage ba Muhurire, bavugana ku micungire mishya y’iyi Poste de Sante. Ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Rurenge, Uwera Landrada yabitangaje ku murongo wa Telefoni.
Umukozi wa RSSB mu karere ka Ngoma, Musonera Celestin, avuga ko aba baturage bashonje bahishiwe, ngo kuko iki kigo kiri mu mishyikirano na Rwiyemezamirimo wegukanye ririya vuriro, hagamijwe kuba ryajya ryakira abarwayi bivuriza kuri Mituel. Gusa Musonera ntavuga igihe iyo mishyikirano izarangirira, asaba gusa abaturage gutegereza bihanganye.
Si aha honyine hagaragaye imikorere itaboneye abanyamuryango ba RSSB, kuko hashize ibyumweru bibiri gusa, tariki ya 18 Mata 2017 ubuyobozi bw’iki kigo bwategetse amavuriro yigenga akorana nacyo kujya bakira umurwayi uzanye transfert.
Ni umwanzuro utarishimiwe n’abakoresha ubwishingizi bwa RAMA, ndetse n’abaganga bigenga bibumbiye mu muryango AMPR(Association des Medecins Prives au Rwanda).
Abaganga bigenga bamaze kumva ibikubiye muri iryo tangazo, bamaze no kumva impungenge z’ababagana, bahisemo kutubahiriza ibirikubiyemo, biyemeza gukomeza gukora uko bisanzwe, bakira abarwayi batabajije transfert.
Umwe muri abo baganga asanga ibyo bitashoboka, cyane ku maserivisi adasanzwe, ndetse n’umwanya byafata abarwayi bikaba byabaviramo kuremba bamwe bakaba banahasiga ubuzima.
Gusa hari izindi mpungenge ko abaganga batazubagiriza ibyo RSSB ibasaba, bashobora kutazishyurwa amafaranga bakoresheje bavura bene abo barwayi, cyane ko bivugwa n’ayari asanzwe bayishyurwa mu buryo butabanogeye burimo no gutinda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *