62cm2yll5nm5hiqqhuwoeszjfu.jpg

Abacanshuro ba Wagner batangiye kugaragara batoza ingabo za Beralus

Sangiza iyi nkuru

Serivisi ishinzwe kurinda imipaka ya Ukraine (DPSU)yemeje ko abacanshuro ba Wagner ubu bageze muri Beralus baturutse mu Burusiya, ndetse amafoto amwe akaba yatangiye kugaragara aba bacanshuro batoza ingabo za Ukraine .

DPSU ivuga ko irimo gusuzuma umubare w’abarwanyi bari muri Beralus, ikindi gihugu gihana imbibi na Ukraine, ndetse n’aho baherereye n’intego yabo.

Amakuru amwe ataremezwa yavuze ko uruhererekane rw’imodoka zigera kuri 60 za Wagner zambutse umupaka zerekeza muri Beralus mu rukerera rwo ku wa Gatandatu.

Muri Kamena, kwigomeka kwa Wagner kwatumye hibazwa ku bubasha bwa Perezida Vladimir Putin kuri iki kigo nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Amasezerano yarangije uko kwigomeka kw’amasaha 24, aho abarwanyi ba Wagner bari bafashe umujyi umwe kandi zirimo kwerekeza i Moscou mbere yo gusubira inyuma zari zigeze mu birometero 200 uvuye mu murwa mukuru.

62cm2yll5nm5hiqqhuwoeszjfu.jpg

Muri ayo masezerano, abarwanyi ba Wagner babwiwe ko bashobora kwinjira mu ngabo zisanzwe z’u Burusiya cyangwa zikajya muri Beralus, inshuti magara y’u Burusiya. Umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, na we yahawe uburenganzira bwo kwimukira muri icyo gihugu, nyamara aho aherereye kugeza ubu ntihazwi neza.

Wagner ni isosiyete ya gisirikare yigenga y’u Burusiya igizwe n’abarwanyi b’abacanshuro – benshi muri bo bakaba barakuwe mu magereza yo mu Burusiya. Barwanye zimwe mu ntambara zimena amaraso kuva u Burusiya bwagaba igitero simusiga muri Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *