Gen. Ntaganda yategetswe kwishyura miliyari 31 Frw abahohotewe n’inyeshyamba ze

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, akorera mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Congo, Bosco Ntaganda, n’itsinda rye bategetswe kwishyura amadolari arenga miliyoni 30 (31.300.000$) kugira ngo bishyure abagizweho ingaruka n’ibyaha byakozwe hagati ya 2002 na 2003 muri Ituri.

Aya mafaranga yategetswe ku wa Gatanu n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) mu gihe cy’iburanisha ryabereye i La Haye, aho uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba yitabiriye hifashishijwe videwo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa Politico.cd ivuga.

Nk’uko Radiyo y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo ibitangaza, uru rugereko kandi rwatanze imyanzuro ku bantu bagera ku 3.000 bibasiwe mu buryo buziguye cyangwa butaziguye n’ibyaha byibasiye abana b’abasirikare. Mu gihe ikigereranyo cy’umubare w’abakozweho, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, n’ibitero bya Bosco Ntaganda ari abantu 7.500.

Muri Ituri, Ntaganda n’agatsiko ke bashinjwe ibyaha 18 by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa ICC. Urubanza rwe rwatangiye ku ya 2 Nzeri 2015.

Mu Ugushyingo 2019, Ntaganda yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 yose. Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo kandi rwategetse kwishyura indishyi ku itariki ya 8 Werurwe 2021. Umwanzuro n’igihano byashimangiwe n’Urugereko rw’Ubujurire ku ya 30 Werurwe 2021.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Gen. Ntaganda yategetswe kwishyura miliyari 31 Frw abahohotewe n’inyeshyamba ze
    Halya ubwo natayatanga ntibazagurisha umutungo we? Tekereza baje i Musanze kugurisha isambu cyanga ibindi ababyeyi baba baramuraze! Utekerezo pansiyo ye yo muri RDF umunsi urukiko rwayatse Urwanda! Gusa twibuke ko atari Urwanda rwamutumye ibyo yakoreye hariya muri Ituri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *