Rutshuru: Imirambo 11 yagaragaye ahabereye imirwano hagati ya M23 na Wazalendo

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 16 Nyakanga, nibura imirambo 11 yabonetse ku musozi wa Rubona, muri Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma y’imirwano hagati ya M23 na Mai-Mai Wazalendo .

Nyuma y’uko inyeshyamba zimaze kuva mu mujyi wa Bukombo, ngo nibwo hagenzuwe ibyangiritse nyuma y’iyi mirwano iheruka, ari nabwo mu gitondo cyo ku Cyumweru hagaragaye imirambo nk’uko byemezwa na sosiyete sivile ya Bukombo.

Aya makuru avuga ko abo basivili ari urubyiruko rwasabwaga gutwara imizigo y’inyeshyamba kuva mu midugudu ya Kojo, Kijugu, Tongo, ndetse na Kahembe, Gurupoma ya Bukombo nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Imidugudu yari yigaruriwe n’inyeshyamba za M23 mu minsi itatu y’imirwano.
Amakuru amwe avuga kandi Umuudugudu wa Kashovu, wo muri Gurupoma ya Bukombo waba waratwitswe burundu mu gihe cy’imirwano.

Imiryango amagana yo mu mudugudu wa Bukombo, Teritwari ya Rutshuru yahunze kuva ku wa Gatatu, itariki 12 Nyakanga yerekeza mu Murenge wa Mwesso, Teritwari ya Masisi (Kivu y’Amajyaruguru).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *