Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko umubiri w’umusirikare wiciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro muri Repubulika ya Centrafrica wagejejwe i Kigali kuri uyu wa 16 Nyakanga 2023.
Umubiri w’uyu musirikare, Sergeant Tabaro Eustache, wakiriwe mu cyubahiro n’itsinda ry’abasirikare riyobowe na Maj. Gen. Ruki Karusisi wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen. Mubarakh Muganga, ndetse n’abo mu muryango wa nyakwigendera.
Uyu musirikare yiciwe mu gitero umutwe witwaje intwaro wagabye ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye (UN) tariki ya 10 Nyakanga, mu ntara ya Haute-Kotto, hafi y’agace ka Sam Oundja.
Uwo munsi ingabo z’u Rwanda na zo zishe batatu muri aba barwanyi barimo umuyobozi wabo, Mahamat Tom wiyitaga Général Bin Laden.





One Response
Umubiri w’umusirikare w’u Rwanda wiciwe muri Centrafrica wagejejwe i Kigali
Halya ubwo ajya mu cyiciro cy’abapfiliye igihugu kandi yarengeraga inyungu za RCA?