Abayobozi batatu muri ADEPR bari mu maboko ya polisi

Sangiza iyi nkuru

Hashize iminsi havugwa inyerezwa ry’umutungo w’itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) ariko ubuyobozi bwaryo bukabitera utwatsi, kuri ubu abayobozi batatu muri iri torero barimo n’ushinzwe umutungo, batawe muri yombi na polisi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Théos Badege aremeza aya makuru, abatawe muri yombi ni Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari, umuyobozi mukuru ushinzwe imari, Sindayigaya Théophile n’uwitwa Gasana Valens.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ACP Théos Badege avuga ko ingano y’umutungo wanyerejwe n’igihe wanyererejwe bitaramenyekana, iperereza rikaba rigikorwa.
Iri tabwa muri yombi ribaye mu gihe hashize iminsi hacicikana inkuru zinenga abayobozi biri torero ADEPR mu mikoreshereze mibi y’umutungo w’abakiristo, ubuyobozi bukabitera utwatsi buvuga ko umutungo uhagaze neza.
Kubera ibyavugwaga muri iri torero, bamwe mu bakiristo bishyize hamwe bakora komisiyo bise “Nzahuratorero” bagaragaza ibitagenda mu itorero, bakagaragaza amwe mu makosa y’abayobozi bariyoboye, ndetse banandikira inzego zitandukanye za Leta basaba ko bakurwaho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/bwiza.com
 
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *