Itangazo rya FPR ryamagana iyimikwa ry'Umwami w'Abakono

FPR yamaganye iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ryabereye i Musanze

Sangiza iyi nkuru

FPR Inkotanyi yamaganye umuhango w’iyimikwa ry’uwiswe ‘Umwami w’Abakono’ Kazoza Rushago Justin ryabereye mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze tariki ya 9 Nyakanga 2023.

Uyu muhango bivugwa ko witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi mu nzego z’ibanze, abanyamadini, ndetse kandi ngo harimo n’abanyamuryango b’iri shyaka.

FPR yagize iti: “N’ubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubumwe. Urugero rwa vuba ni ibirori byiswe ‘Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono’ byabereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze ku itariki ya 9 Nyakanga 2023.”

Iri shyaka ryasobanuye ko ibirori nk’ibi atari urugero rwiza rwo kwimakaza ubumwe n’ubufatanye bw’Abanyarwanda, risaba abanyamuryango baryo kwitandukanya n’icyo ari cyo cyose cyasubiza inyuma intambwe yatewe.

Amakuru BWIZA ifite avuga ko hari ababa baratawe muri yombi bazira gutegura cyangwa kwitabira uyu muhango, kandi ngo harimo n’abo bayobozi.

Itangazo rya FPR ryamagana iyimikwa ry'Umwami w'Abakono
Itangazo rya FPR ryamagana iyimikwa ry’Umwami w’Abakono

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. FPR yamaganye iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ryabereye i Musanze
    Kubaka igihugu bihera kumuryango Ndumva ntakosa bakoze kandi ibirori byose biba leta iba ibizi mugihugu

  2. FPR yamaganye iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ryabereye i Musanze
    Ko mutadusobanuriye abakono ari bantuki

  3. FPR yamaganye iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ryabereye i Musanze
    Ubumwe burashoboka ku bantu batandukanye ariko bafite ikibahuza. Kwanga kwemera ko abantu bava mu milyango itandukannye, amoko, amadini atandukanye ndetse n’uturere dutandukanye ni ukubeshya rubanda! N’ikimenyimenyi ntawe utabona ko amoko mu Rwanda ateye inkeke mu itangwa ly’akazi cyane cyane ko bihishirwa gukosorwa bikaba byagorana. Abakono bishyize hamwe bakiga uko bakorana n’andi moko, mbona nta kibazo. Byonyine kuba bazi ko bariho nyuma y’imyaka myinshi tutakivug ariya moko, byerekana ko dushaka guhisha umwotsi kandi inzu irimo ishya.

  4. FPR yamaganye iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ryabereye i Musanze
    Mubyukuri nimba ababantu bahuye muburyo bwogusabana nkumuryango wabakono bagasangira bakishima bakihitamo umuhuza bikorwa byumuryango wabo ndumva ntakosa bakoze cyereka nimba bimitse umwami wabakono koko byaba arikibazo kuko ingomba yacyami yararangiye

  5. FPR yamaganye iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ryabereye i Musanze
    Harinukuntu imiryango runaka ishobora guhura ikaremerana ikubakirana cg hakabaho gufasha abatishoboye muburyo butandukanye nkokubishyurira ubwisungane mukwivuza mi2weli desante mubyukura mwaharebana ubushishoze mukamenya icyari cyigamijwe

  6. FPR yamaganye iyimikwa ry’Umutware w’Abakono ryabereye i Musanze
    Abagogwe uwo baburaga ni Umwami n’aho ibindi byose barabifite. Dore ibyo bafite: Police 80%, Amabanki 60%, Ubujepe 90%, NSSR 100%, AMADINI Y’ABAPOLO N’ABADIVE 100%, Abasirikare 50%, RIB 80% etc… Ubwo koko murabona icyo baburaga atari umwami. Gusa Kazoza we ni harbinger (a person or thing that announces or signals the approach of another)-Kazoza arateguriza ibindi biri inyuma. Ubundi uwari ukwiriye buriya bwami yakabaye Rucyahana, Korine se cyangwa Byiringiro kuko aba bakambwe barakuze kandi ni Abakono bemewe. Ariko uwabarusha amajwi ni Byiringiro kuko abagogwe benshi ni Abadive.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *