Kenya: Abigaragambya bongeye guhangana n’igipolisi bakoresheje amabuye

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, abigaragambya bagera ku 100 bateye amabuye abapolisi mu gace gakennye ka Nairobi mu gihe iminsi itatu y’imyigaragambyo karundura yamaganaga ubuzima buhenze ndetse n’izamuka ry’imisoro yatangiriye muri Kenya .

Abigaragambya batwitse amapine mu gace ka Kibera, gakunze kuberamo guhangana kw’abaturage n’abagize inzego z’umutekano, polisi nayo ikoresha ibyuka biryana mu maso mu kubaca intege.

Mu mujyi rwagati ahanini nta nyoni itamba kandi amaduka menshi yafunze imiryango mu gihe igipolisi cyashinze za bariyeri ku mihanda igana ku ngoro y’umukuru w’igihugu.

Ikinyamakuru Nation cyatangaje ko abapolisi bataye muri yombi abakekwaho kwigaragambya mu gace ka Homa Bay mu burengerazuba bw’igihugu.

Iyi myigaragambyo ya kabiri mu ntangiriro z’uku kwezi yaje guhindukamo urugomo igihe abapolisi barasaga ibyuka biryana mu maso , ndetse rimwe na rimwe bagakoresha amasasu ya nyayo mu ruhame. Nibura abantu 15 barishwe abandi babarirwa mu magana barafatwa.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya bahamagaje imyigaragambyo kubera izamuka rikabije ry’imisoro ryemejwe mu kwezi gushize na guverinoma ya Perezida William Ruto, watowe muri Kanama umwaka ushize yiyemeza guharanira inyungu z’abakene ariko ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze bikaba byararushijeho gutumbagira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *