Umuhuza w’Abarundi, Benjamin William Mkapa akomeje kohereza intumwa zimuhagarariye mu gihugu cy’u Burundi mu gihe bimwe mu bitekerezo bye biganisha ku kunga byamaganwa n’abaturage barangajwe imbere na Leta.
Ku wa kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2017, nibwo intumwa za Benjamin William Mkapa zageze i Bujumbura kubonana n’abanyapolitiki batari batumiwe mu biganiro biheruka kubera i Arusha mu gihugu cya Tanzaniya.
Izo ntumwa zigomba kuva mu Burundi zibonanye kandi n’abo mu mashyirahamwe adaharanira inyungu za Leta, amashyirahamwe y’urubyiruko, abahagarariye abagore hamwe n’abahagarariye amadini.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izo ntumwa za Mkapa mu Burundi ziyobowe na Ambasaderi David Kapia, basoza ubutumwa bwabo bakomereza urugendo rwabo muri Uganda aho bazaganira n’Abahunze u Burundi nabo bo mu mashyirahamwe adaharanira inyungu za Leta,…
Mkapa akomeje akazi yahawe mu gihe mu Burundi haherutse kubera imyigaragambyo y’abaturage barimo n’abayobozi bamagana igitekerezo cya Mkapa aho yasabaga perezida Nkurunziza kurekura imfungwa za politiki.
Yasabaga Perezida Nkurunziza kuba yarekura abakatiwe n’inkiko nyuma yo gufatirwa mu mugambi wo ku wa 13 Gicurasi 2015, wo gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu gihugu.
Nkurunziza yasubije ko ibyo bidashoboka, ndetse n’abandi bayobozi bakomeza gushimangira ko perezida we ubwe adafite ububasha bwo kurekura izo mfungwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


