U Rwanda rwihanangirije RDC

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Rwanda yihanangirije iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’itangazo iheruka gusohora u Rwanda rwafashe nk’urwitwazo rwo kurushozaho intambara.

Ku wa Gatatu tariki ya 19 Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasohoye itangazo rishinja u Rwanda kuba mu myiteguro yo kohereza ingabo zarwo ku butaka bwa kiriya gihugu.

Ni itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, GĂ©nĂ©ral-Major Sylvain Ekenge Songesa.

FARDC yasohoye iri tangazo isa n’itanga intabaza, ivuga ko ifite amakuru ashingiye ku itangazo yavuze ko ryasohowe na Leta y’u Rwanda, ku wa 18 Nyakanga 2023, rivuga ko rwiteguye kohereza ingabo za RDF ku butaka bwa RDC mu rwego rwo guhashya umutwe wa FDLR.

Itangazo ryayo rivuga ko “Abayobozi b’u Rwanda bavuga ko iryo yoherezwa ry’ingabo rizasobanurwa nk’igitero kigamije guhashya FDLR/FOCA.”

RDC yunzemo ko mu gihe u Rwanda rwaba rwohereje Ingabo zarwo ku butaka bwayo byeruye, Ingabo zayo zifite “uburenganzira bwo kwirwanaho mu buryo bukomeye.”

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yaraye isohoye, yatangaje ko nta tangazo iryo ari ryo ryose rivuga ko iteganya kohereza Ingabo muri RDC yigeze isohora.

Yavuze ko ibyakozwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari “urwitwazo rwo gushaka gushoza intambara no gushakisha impamvu zo kugaba igitero ku butaka bw’u Rwanda ari na ko ikomeza guha intwaro, gutera inkunga no gukorana n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.”

U Rwanda nyuma yo kwihanangiriza RDC rwunzemo ruti: “Nk’uko byakomeje gushimangirwa, u Rwanda ruzakomeza ibikorwa bigamije kurinda ubusugire bwarwo ku butaka no mu kirere kandi ruzahangana n’icyo ari cyo cyose cyaterwa n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.”

Kuri ubu hashize umwaka ibihugu byombi bidacana uwaka ku mpamvu z’ibirego buri gihugu gishyira ku kindi.

Congo Kinshasa ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo, gusa u Rwanda na rwo rukayishinja guha ubufasha umutwe wa FDLR.

Igisirikare cy’u Rwanda giheruka gutangaza ko uyu mutwe umaze igihe mu myiteguro yo kugaba ibitero mu karere ka Rubavu.

Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, Lt Col Ryarasa William, ubwo mu cyumweru gishize yari mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi b’inzego zitandukanye mu karere ka Rubavu ndetse n’abahagarariye ibyiciro by’abaturage.

Yavuze ko FDLR iteganya guhungabanya umutekano w’igihugu, nyuma yo kwegera imipaka y’u Rwanda.

Ati: “Ku mupaka hose hagiye FDLR. Barahari hafi n’umupaka hariya. Noneho wajya kugera Cyanzarwe kuri uriya mupaka wa Cyanzarwe bahazanye uwo bita Gaston [Iyamuremye], ariko gahunda zabo nta n’ubwo ari ukurasa gusa, ahubwo bagize amahirwe babona n’uko bica abaturage.”

Lt Col Ryarasa yavuze ko muri gahunda FDLR irimo harimo gutera za Grenades mu mujyi wa Gisenyi, ibyatumye asaba abaturage kuba maso.

Ati: “Nk’uko navuze FDLR hano, ariko noneho bari bafite na gahunda yo gutera Grenades muri uyu mujyi. Nandetse batubwira ko zamaze no kwinjira, birashoboka kuko hari inzira nyinshi zishobora kwinjiriramo. Iya mbere ni forode, zakwinjirira muri forode. Icyo gihe rero, ni ukuba maso.”

FDLR na yo yemeje ko imaze igihe ifite iriya gahunda biciye mu muvugizi wayo, Curé Ngoma.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo aheruka gutangaza ko Ingabo z’u Rwanda zimaze igihe ziryamiye amajanja ku mupaka w’u Rwanda na RDC, mu rwego rwo kwirinda ko hari icyaturuka hakurya kigahungabanya umutekano w’igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *