f1a5xyuwaaad3wt.jpg

Uganda: Museveni yashyikirijwe ubutumwa bwa Tshisekedi bwajyanwe na Mbusa Nyamwisi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta ya Congo ushinzwe ibikorwa byo kwishyira hamwe mu karere, Antipas Mbusa Nyamwisi hamwe n’intumwa nkuru y’umukuru w’igihugu Tony Kanku, kuva ku wa Gatatu, itariki 19 Nyakanga bari i Kampala, muri Uganda, aho bagiye bajyanye ubutumwa bwa Perezida Tshisekedi bugenewe mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni.

Kuri uyu wa gatatu saa cyenda z’amanywa, abo bagabo bombi b’Abanyekongo bakiriwe ku ngoro ya perezida i Entebbe.

Mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu, intumwa za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagiranye ibiganiro na Perezida wa Uganda, mu nama yabereye mu busitani bw’ingoro ye.

Ibi biganiro nk’uko bitangazwa na Mediacongo.net, byibanze ku gusuzuma uko umutekano uhagaze mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bakomoje kandi ku kibazo cya ADF hamwe n’ibikorwa bihuriweho na FARDC na UPDF mbere yo kunonosora ingamba zo guhashya M23 ikomeje gufata uduce tumwe na tumwe two mu burasirazuba.

f1a5xyuwaaad3wt.jpg

Iyi nkuru yibutsa ko amasezerano y’amahoro ya Luanda na Nairobi na yo yaganiriweho hagati y’impande zombi.

Perezida Yoweri Museveni akaba yashimye politiki ya diplomasi ya Felix Antoine Tshisekedi yo kugisha inama no gutuma abavandimwe b’Abanyafurika bagira uruhare mu gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bwa Congo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *