Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ibinyabutabire byasaziye muri laboratwari z’ibigo by’amashuri, bityo ko inzego bireba zirimo Minisiteri y’uburezi zikwiye gukemura iki kibazo byihuse.
Iki kibazo cyagaragajwe na komisiyo y’abadepite ishinzwe uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko igaragara muri raporo yakoze ishingiye ku bibazo bitandukanye basanze mu bigo by’amashuri ubwo babisuraga mu mwaka ushize.
Muri ibi bibazo, nk’uko Umuyobozi w’iyi komisiyo yabivuze, harimo “Bimwe mu bigo byigisha siyansi bidafite laboratwari, ibifite raboratwari zitarimo ibikoresho n’ibindi bigo bifite chemicals na products zarengeje igihe.”
Mu gukemura icy’ibi binyabutabire n’ibindi bikoresho bishaje, uyu muyobozi yavuze ko komisiyo yari yafashe umwanzuro w’uko ibi bibazo bigomba kuba byarakemutse mu mezi atandatu. Ati: “Gahunda yo gukemura ikibazo cya chemicals na products zarengeje igihe ikwiye kwihutisha hashingiwe ku bizava mu nyigo iri gukorwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka bishobora gutera. Ngira ngo byagaragajwe iyi nyigo iri gukorwa na REMA muri raporo irambuye. […] Umwanzuro wa kabiri ugenewe Minisiteri y’uburezi; gukemura ikibazo cya bimwe mu bigo by’amashuri bifite chemicals na products zarengeje igihe, ibi bigakorwa mu gihe cy’amezi 6.”
Depite Bitunguranye Diogene, nyuma yo kumva uyu mwanzuro, yavuze ko gahunda yo gukemura iki kibazo tagawe igihe kirekire. Yagize ati: “Mfite ikibazo ku mwanzuro wa kabiri mwahaye Minisiteri y’uburezi. Umwanzuro ndawushyigikiye ko watangwa gutya ariko nkagira ikibazo ku gihe cyatanzwe. Ndabona igihe ari kirekire cyane kandi izi chemicals aho ziri zishobora guteza ibindi bibazo.”
Bitunguranye yakomeje asaba ko iyi gahunda yahabwa amezi atatu. Ati: “Nkumva ubwo ikibazo cyagaragaye, cyahabwa igihe kigufi, kigakemuka. Kuko izi chemicals mujya mwumva aho zatwitse ibintu, aho zangije mu bundi buryo; ubuzima bw’abantu n’ibidukikije. Njye rero numvaga wenda uyu mwanzuro wahabwa amezi atatu kugira ngo hashyirwemo imbaraga kuko ni ikibazo kiba gikomereye abaturage n’ibigo by’amashuri.”
Depite Uwanyirigira Gloriose yavuze ko ibi binyabutabire ari uburozi, asaba ko byakurwa mu bigo by’amashuri mu kwezi kumwe. Ati: “Mu by’ukuri, ibi bintu nta kamaro bigifite ahubwo ni uburozi. Ntabwo rero nibaza ko aya mezi atandatu byakabaye bikiri muri biriya bigo, ahubwo njye numvaga no mu kwezi kumwe byagombye kuba byanavuyeho cyangwa na mbere yaho, ariko kandi nkanavuga ngo ikibazo si uko bihari byararengeje igihe, ahubwo hari n’ikibazo cy’ibibisimbura. Byari bihari kuko byakoreshwaga, bifite icyo bigomba gukoreshwa, kubivanaho reroi gusa bidasimbujwe, na none ntabwo ikibazo cyaba gikemutse.”
Iyi komisiyo, nyuma yo kumva ibitekerezo by’abadepite, yanzuye ko hagiye kurebwa uburyo gukura ibi binyabutabire mu bigo by’amashuri byakorwa mu gihe cy’amezi atatu, ariko ngo birasaba ingengo y’imari.



One Response
Abadepite bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ibinyabutabire byasaziye mu mashuri
Ikibazo cy’izo chemicals cyo kirahangayitse cyane pe, zibitse muburyo bwazateza impanuka n’ibindi birimo kwangiza ibidukikije