Politiki si ibintu bihambaye ni ukumenya imibereho y’abaturage-Diane Rwigara

Sangiza iyi nkuru

Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, humvikanye umugore utangaza ko aziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika nk’umukandida wigenga udaciye mu mutwe wa politiki n’umwe.
Shima Rwigara Diane, utamenyerewe muri politiki y’u Rwanda nk’uwaba yaraciye mu buyobozi runaka, yatangaje ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda kandi ko azatsinda ayo matora.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali, ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017, Shima yavuze ko kuba atarabaye umuyobozi mu bijyanye na politiki atari imbogamizi, dore ko ngo yabaye umuyobozi mu Rwanda no mu mahanga mu bikorwa bitandukanye by’ishoramari.
Aragira ati « Politiki abantu bayigira ikintu gihambaye, ariko ubundi politiki ni ukumva no kumenya ibijyanye n’imibereho y’abaturage. »
Atangaza imigabo n’imigambi ye, yakomoje kuri ubwo buyobozi yaciyemo ko buzamufasha kunoza imibanire y’u Rwanda n’ibihugu avuga ko bifitanye imibanire mibi n’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Azihatira kandi guteza imbere abagore n’Abanyarwanda muri rusange, anoza ibijyanye n’ishoramari, gusorera ubutaka no kubwita ubw’umuturage aho kwitwa ubwa Leta.
Icyizere cyo gutsinda aya matora agishingira ku kuba hari Abanyarwanda benshi bamushyigikiye, avuga bugarijwe n’inzara n’ibindi bibazo agaragaza ko byananiye ubutegetsi buriho kubikemura.
Ubushake n’ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda ngo abyiyiziho, ku buryo abona gutsindwa kwe ngo byaturuka mu gukora amatora adaciye mu mucyo.
Ku bijyanye niba ntawamwohereje cyangwa abamuri inyuma mu kwiyamamaza kwe, yatangaje ko ntawamwohereje, nubwo agenda yumva bivugwa, ariko ngo abyima umwanya kuko byamubuza umwanya wo gukora ibindi.
Azatangiza gahunda ya ‘ Girinzu Munyarwanda’
Shima avuga ko yiteguye gutangiza uburyo bwo gufasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza, aharanira ubukungu bushingiye ku mahirwe angana kuri buri wese, ubwisanzure mu gupiganirwa no guhabwa amasoko , iyo mibereho kandi ngo izaba ishingiye ku burenganzira, uburinganire n’iterambere rya buri wese.
Muri gahunda ya Girinzu Munyarwanda, izashyirwa mu bikorwa biciye mu guha inzu iruta iy’umuntu yari afite mu gihe yaba yimuwe cyangwa asenyewe.
Bimwe mu byateye Shima gutangaza ko aziyamamaza, nuko ngo nta munyapolitiki n’umwe mu Rwanda uhari umuvugira cyangwa ngo avugire Abanyarwanda, kuko abantu batinya kuvuga ibitagenda neza.
Ku bijyanye no kuzuza ibisabwa mu kwiyamamariza uwo mwanya, Shima yavuze ko yujuje ibisabwa, imyaka n’abantu bazamusinyira, kuko ngo abantu afite hirya no hino mu gihugu barenga 600, umukandida wigenga asabwa ko bagomba kuba bamusinyiye.
Shima Rwigara Diane ufite imyaka 35 ni umukobwa wa Rwigara Assinapol, wari umunyemari ukomeye mu Rwanda, waguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu karere ka Gasabo, muri Gashyantare 2015.
Atangaje ko aziyamamariza uyu mwanya, nyuma y’abandi babitangaje, barimo abigenga nka Mpayimana Philippe na Dr Habineza Frank wamaze kwemezwa n’ishyaka ayobora rya Green Party nk’umukandida waryo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *