Akanama k’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) kuri uyu wa 20 Nyakanga 2023 kemeye guha ingabo zo mu mutwe kabuhariwe wa Repubulika ya demukarasi ya Congo inkunga ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amayero (zibarirwa muri Frw miliyari 26).
Aka kanama kasobanuye ko iyi nkunga izashyirwa mu bikorwa n’u Bubiligi. Kati: “Uyu munsi Akanama kemeje ubufasha bwa miliyoni 20 z’amayero muri ‘European Peace Facility’ yo gufasha Brigade ya 31 y’ubutabazi bwihuse ya FARDC. Iyi nkunga izashyirwa mu bikorwa n’u Bubiligi.”
Ubufasha uyu mutwe w’ingabo ukorera mu burasirazuba bwa RDC uzahabwa ni ubw’ibikoresho bya gisirikare bitica, birimo: ibyagenewe abakomando, iby’ubutabazi n’imyambaro, ibyifashishwa mu gutegura ibisasu bitegwa mu butaka, imodoka na radiyo.
Aka kanama gasobanura kandi ko iyi nkunga izifashishwa mu kuvugurura ibiro by’izi ngabo.
Iyi nkunga iriyongera ku bufasha igisirikare cy’u Bubiligi ubwacyo gisanzwe giha ingabo za RDC, burimo kuziha imyitozo.


