Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 22 Nyakanga 2023, Perezida Félix Antoine Tshisekedi yakiriye neza urugendo rwo gukanga umwanzi rwateguwe n’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu, mu ntara zimwe na zimwe za Repubulika ya Demokarasi ya Congo .
Binyuze mu ishami ry’itumanaho rya perezidansi, Félix Tshisekedi yishimiye iki gikorwa cyiza n’inzego z’ingabo n’umutekano. Mu magambo ye, perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ibi bikurikira:
“Ndashimira kandi ingabo n’abashinzwe umutekano barimo gukora ubudacogora kugira ngo umwanzi abuzwe kuba yatera akaga kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke vuba kugeza ku ntsinzi ya nyuma. Iyi ni yo kandi ni yo izaba nshingano yacu ”

Kuri Kinshasa nk’uko bitangazwa na mediacongo.net, abagize umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda perezida bakoze urugendo rwo kugaragaza ‘endurance’banyuze mu mihanda minini y’umurwa mukuru mu matsinda abiri.

Bahagurutse kuri Motel Fikin muri Limete no kuva Bandalungwa berekeza kuri Camp Tshatshi.

Twabibutsa ko uru rugendo ari kimwe mu bikorwa bisanzwe by’ingabo zishinzwe kurinda perezida, ahanini hagamijwe gukomeza kubungabunga ubuzima bw’abasirikaare no kwizeza abaturage ko ingabo ziri iruhande rwabo, nk’uko byatangajwe na Gen. Major Ephraim Kabi Kiriza, umuyobozi w’ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

4 Responses
Amafoto: Urugendo rwo gukanga umwanzi rwa FARDC rwitabiriwe n’abakomando bateye ubwoba
Yoo, harimo n’abakiri ku kiriri ubona ko bacyonsa disi, iyo bo babihorera koko
Amafoto: Urugendo rwo gukanga umwanzi rwa FARDC rwitabiriwe n’abakomando bateye ubwoba
Ntimukajye musetsa mwa bantu mwe. Ngo urugendo rwo gukanga umwanzi. Muraseeeetsa kweli kweli

Gusa muzi kwifotoza , ahubwo mugire vuba muzanire m23 ibyobikoresho vuba.
Murakanga bandese? Gutsindurugamba kwa frdc byo ntibishoboka, cyeretse uwabakuramo ,umutima w’ubugwali, akabaha uwogukundigihugu no kw’ihangana