Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017, ubwo yari i Botcharov Rourche௠, ku ngoro ye akunda gukoreramo ibiruhuko iherereye hafi n’inyanja y’Umukara mu mujyi wa Sotchi , Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin na mugenzi we wa Turkiya, Bwana Récep Tayip Erdogan, biyemeje gushinga muri Syria akarere katarangwamo intambara mu gihe cy’amezi 3 ashobora kwiyongera.
Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo gushimangira agahenge ko guhagarika imirwano kashyizweho umukono kuwa 30 Ukuboza 2016, n’impande zitandukanye zirebwa n’iyi ntambara imaze guca ibintu guhera mu 2011.
Ikinyamakuru Le Monde cyandikirwa mu Bufaransa, kivuga ko ibi byatangajwe nyuma y’amakuru y’ibanga yashyizwe hanze ko Bwana Putin na Erdogan bari mu nama ikomeye i Sotchi aho bari bahuriye mu buryo bw’ibanga rikomeye.
Mu kiganiro kuri telefoni, Vladimir Putin aherutse kugirana na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump nabwo iyi ngingo bayiganiriyeho kandi Leta ya Washington yemeye gutera inkunga yose uyu mugambi wateguwe n’Uburusiya.
Aka karere katarangwamo ibikorwa by’intambara ngo kazibanda ku turere 4 aritwo Idrib , Homs, Karitsiye ya Ghouta iherereye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Syria Damasiko ndetse ibi bikazaba binareba intara iherereye ahagana mu Majyepfo y’iki gihugu.
- Ni akarere kazaba kagenzurwa n’ingabo zivanze ku mpande zombi zizaturuka mu ngabo za Syria n’abayirwanya.
Nkuko iki kinyamakuru Le Monde gikomeza kibitangaza, ngo ku mpande zombi haba uruhande rwa guverinoma ya Bashar Al-Assad ndetse n’inyeshyamba zimurwanya buri ruhande rukazatanga ingabo zizarema umutwe wo kurinda kano karere mu rwego rwo kugirango abaturage bazakisangemo bumva nta kwishisha umutekano wabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi ndorerezi kandi zizaniyongeraho abandi bantu bazaba baturutse ku mpande zigaragara hafi mu kibazo cya Syria nko kuva muri Iran , Turkiya , Uburusiya ndetse ariko Leta ya Syria ngo ikazaba akurikiranira hafi buri kimwe cyose.
Gusa Vladimir Putin yatangaje ko nubwo bimeze bityo uyu atari umuti uhamye kuko gushyiraho aka karere nubwo ari intambwe nziza ariko byaba byiza kurushaho ari uko hashyizweho ingamba zazakurikira zo kurangiza ikibazo cyose haherewe mu mizi yacyo ku buryo n’ahandi hose hasigaye hagira amahoro intambara ikarangira.
Bwana Erdogan yunze mu rya mugenzi we w’Uburusiya agira ati : “Nizeye bidasubirwaho ko uku gukorera hamwe kuzasiga akarere kose gafite amahoro kandi arambye ″.
Igitangazamakuru HÏ‹rriyet cyandikirwa muri Syria nacyo cyahamije uyu mugambi wo gushinga aka karere ariko ikibazo kikaba ukuntu ingabo za Turkiya zazagira uruhare muri aka gahenge kazaba gakorera mu gace gasanzwe kagwiriyemo inyeshyamba ry’aba Kurdes zisanzwe zihanganye na Turkiya.
Mu nama yerekeza ku mishyikirano hagati y’impande zihanganye muri Syria irimo kubera mu mujyi wa Astana muri Kazakhstan ,abahagariye inyeshyamba ziri muri iyi nama bakomoka mu Mpuzamashyirahamwe y’Igihugu cya Syria [ Coalition National Syrienne ] bakaba bahise basohoka mu biganiro kubera kutemera uyu mushinga wo guhagarika imirwano .
Aba barwanya ubutegetsi bwa Syria ariko ngo bakaba basa n’abajijisha muri uwo mukino wo kwivana mu biganiro nyamara bakaba bidashoboka ko izi nyeshyamba zakomeza gutsimbarara kuri iki cyemezo kandi inshingiro ryazo ari iki gihugu cya Syria ubusanzwe kinabatera inkunga ku buryo bwose.
Ku wa mbere w’iki cyumweru ,umunyamabanga wa Leta muri Amerika wungirije ushinzwe akarere k’Uburasirazuba bwo hagati uri Astana muri Kazakhstan nyuma y’ikiganiro cya Vladimir Putin na Donald Trump bagiranye kuri telefone uyu mugabo yahamije bidasubirwaho ko niba koko Uburusiya bwahagurukiye uyu mugambi nta kizabuza Amerika kuwushyigikira.
Muri iyi minsi itambutse habayeho gusakirana bisesuye mu rwego rwo kugirango buri ruhande rwemeze urundi iby’imbaraga zarwo maze nihabaho gufata imyanzuro yerekeza guhagararika intambara hatazagira ubona inyungu nkeya mu myanzuro iba yafashwe.
Uku kwegerana kw’Uburusiya na Turkiya kandi gusa n’ugukomeje gutera impungenge ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi .
Ni ikibazo kandi kitazabura guhura n’ingorane cyane ko Ankara iri gushaka kwiyomora ku mikorere n’imikoranire y’Uburayi n’Amerika cyane cyane aho iki gihugu cya Turkiya gifatiye umwanzuro wo guhindura uburyo bwo kurinda ikirere cyayo ikoresheje ibitwaro byo mu bwoko bwa Patriot Missiles itangwa na OTAN .
Ni ikimenyetso n’ubundi cyabaye nk’icyazanye icyuho mu mibano ya Turkiya n’Uburayi n’Amerika binaherwaho abantu batangira gutekereza ko nihataba gutegana imitego uyu mugambi wazagira umusaruro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugene David Marshall/ Bwiza.com


