Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari batumiye Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC, Gisele Umuhumuza ngo atange ibisobauro ku bibazo binyuranye byagaragaye muri WASAC biri muri raporo y’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye italiki 30 Kamena 2022 yerekana ko kuva mu kwezi kwa Mutarama 2021,WASAC yari imaze guhomba miliyari 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda kubera kwishyura amazi atatunganijwe n’inganda.
Iki kigo kandi kigura amazi n’uruganda rwa Kanzenze ku mafaranga 909 kuri metero kibe, ikayagurisha ku mafaranga ari hagati ya 323 na 895, bisobanuye ko icuruza ihomba.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Alexis Kamuhire, agaragaza ko iki kigo gifite n’igihombo cyo ku rwego rwo hejuru gituruka ku mazi yangirika ataranagera ku bakliya bacyo.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga ko imishinga y’ibikorwa by’isuku n’isukura ifite agaciro ka miliyari zisaga 110 z’amafaranga y’u Rwanda, yatinze gushyirwa mu bikorwa ubu ikaba iri ku rwego rwo gutanga isoko no kwimura abatuye aho iyo mishinga izakorerwa.
Ibi ngo bishobora gukoma mu nkokora intego zo kwihutisha iterambere muri gahunda ya Leta izageza mu mwaka utaha wa 2024.


