U Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano yo gutsura umubano

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda na Qatar basinyanye amasezerano agena ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bya dipolomasi.
Yashyizweho umukono ku wa Kane tariki ya 4 Gicurasi 2017, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda ruhagarariwe n’Umunyamabanga uhoraho wa rwo muri Loni, Ambasaderi Valentine Rugwabiza n’uwa Qatar muri Loni Alya Ahmed S. Al-Thani.
Aya masezerano arashimangira ukwaguka k’ubucuti hagati y’ibihugu byombi, inyandiko iyasobanura ikaba igaragaza ko izongera ibijyanye n’umubano n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Qatar.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo ntambwe ibihugu byombi byateye biri mu byifuzo byari bifite mbere, umusaruro w’ubwo bufatanye witezweho kugirira inyungu abaturage bo mu bihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda na Qatar kugeza ubu uhagaze neza, biciye mu kugirana amasezerano atandukanye, nk’ayo polisi z’ibihugu byombi zagize mu kurwanya ibiyobyabwenge. Sositeye y’indege y’iki gihugu Qatar Airways yagiranye amasezerano na leta y’u Rwanda yo gukorera mu Rwanda ku bijyanye n’ingendo zo mu kirere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *