Uzabakiriho Jean de Dieu w’imyaka 29 y’amavuko usanzwe ari uwo mu mudugudu wa Rugomero,akagari ka Jurwe,mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke,afungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Kamembe mu karere ka Rusizi, akurikiranyweho kwiba insinga z’imirindankuba zishyirwa ku mapoto y’amashanyarazi,akaba afunganywe n’uwo basanzwe baziba bakazigurishaho witwa Eric ngo usanzwe arangura ibyuma bishaje mu mujyi wa Rusizi.
Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Mururu muri aka karere uyu musore yafatiwemo Iyakaremye Jean Pierre , ngo hari hamaze iminsi hari ikibazo cy’ibura ry’izi nsinga z’iyi mirindankuba ,cyane cyane mu mirenge ya Kamembe na Mururu muri uyu mujyi wa Rusizi, ubwo irondo ryari mu kazi karyo nijoro ni bwo ryafashe uyu musore afite izi nsiga ahita avuga uko basanzwe baziba.
Yagize ati “cyari ikibazo gikomeye cyane cy’iyibwa z’izi nsinga z’imirindankuba zinjira mu butaka ku mapoto y’amashanyarazi kugira ngo inkuba itaba yayakubita, bakaba bazibaga kuri aya matara yo ku mihanda bakongera bagasiba ku buryo utamenya ko zacukuwe,aho bimenyekaniye hafatwa ingamba zo guhiga aba bagizi ba nabi,ari bwo uriya musore yazifatanwaga afashwe n’irondo,ahita ashyikirizwa inzego z’umutekano.
Yakomeje agira ati “muri uko gufatwa yadutangarije abandi bakorana barimo n’undi wo mu kagari ka Gahinga muri uyu murenge,bakazigurisha mu mujyi wa Rusizi n’umugabo witwa Eric usanzwe arangura ibyuma bishaje akajya ku bigurisha muri Uganda,icyakora izi nsinga zo ngo zijyanwa muri Kongo,aho ikilo kimwe bakigurisha amafaranga 3000 y’amanyarwanda kandi ipoto imwe ikaba ibaho insinga zitari munsi y’ibilo 2.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abaturage bo mu mirenge ya Mururu na Kamembe irimo gushyirirwamo amapoto mashya y’amashanyarazi ku mihanda,bavuze ko badashobora gukomeza kwihanganira ababasubiza mu kizima kandi bari babonye amashanyarazi ku mihanda agomba gutuma bongera amasaha y’akazi.
Umwe muri bo yagize ati “ntidushobora kwihanganira abajura nk’aba n’ababagurira ibyo bibye badusubiza mu icuraburindi ry’ikizima mu gihe ubuyobozi bushaka ko tubyaza umusaruro aya mashanyarazi dukora amasaha menshi kuko tutaba tugitinya kwamburwa nijoro dutaha”.
Gitifu w’uyu murenge wa Mururu Iyakaremye Jean Pierre yabwiye Bwiza.com, ko bahise bakoresha abaturage inama babasaba kurinda ibyagezweho,bashima imikorere y’irondo,banasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bagizi ba nabi nk’aba ,bagakorana n’inzego z’umutekano bakabatahura bagakanirwa urubakwiye.

Uyu musore ngo asanzwe afite iyi ngeso yo kwiba kuko ngo yafatanywe n’ibitoki yari yibye muri iryo joro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


