Perezida wa Tanzania Dr John Pombe yahumurije imiryango y’abana b’abanyeshuri basaga 29 bahitanywe n’impanuka y’imodoka kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi, abarimu babo 2 ndetse n’uwari utwaye imodoka ubwo bari bagiye mu bizamini bisoza.
Ikinyamakuru jeunafrique kivuga ko iyi mpanuka yabereye mu karere ka Karatu gaherereye mu majyaruguru y’iki gihugu,
Ibitangazamakuru bitandukanye muri iki gitondo cyo ku cyumweru, biratangaza ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi uwari utwaye yagenderagamo, iyi mpanuka ikaba yahitanye abakobwa 12 n’abahungu 17 ndetse n’abigisha babo 2 n’umushoferi.
Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ribanza rya Lucky Vincent d’Arusha, Innocent Mushi yatangaje ko iyi modoka yataye umuhanda ikiroha mu mugezi wari hafi aho wa Marera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba banyeshuri bari biganjemo abo mu myaka isoza amashuri abanza, bari mu kigero cy’imyaka 12 na 14, bakaba bari mu modoka berekeza aho bagombaga gukorera ikizamini kibajyana mu yisumbuye.
Mu magambo ahumuriza Perezida Magufuli yabwiye imiryango y’aba bana yagize ati” twihanganishije imiryango yabuze abana ba yo natwe biratubabaje, iyi mpanuka idutwaye abantu b’agaciro bari kuzakorera igihugu, ni ububabare budasanzwe ku miryango ya bo no ku gihugu muri rusange.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
nsengimana@Bwiza.com


