Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa yongeye guhamagarira Filipine kuvana ubwato bw’intambara bwakozwe mu gihe cy’Intambara ya kabiri y’isi yose, Manila ikoresha nk’ibirindiro bya gisirikare by’agateganyo, mu Nyanja y’Amajyepfo y’u Bushinwa itavugwaho rumwe.
Icyifuzo gishya cyo kuhavana ubwo bwato kije nyuma y’uko Filipine mu mpera z’icyumweru gishize yashinje abashinzwe umutekano ku nkombe z’u Bushinwa kurasa bakoresheje amazi ku bwato bwari mu butumwa bwo kugemurira ibyo birindiro bya Filipine biri mu bwato bwaheze mu nyanja.
Ubwato, BRP Sierra Madre, bwahejejwe nkana aho hantu mu mpera z’imyaka ya 90 mu rwego rwo kugenzura urujya n’uruza rw’u Bushinwa mu mazi atavugwaho rumwe, kuva kera yakunze guhanganisha Manila na Beijing nk’uko iyi nkuru dukesha Al jazeera ivuga.
Kuri uyu wa kabiri, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa yagize iti: “U Bushinwa bwongeye gusaba uruhande rwa Filipine guhita rukura ubwato bw’intambara muri Second Thomas Shoal (ikirwa)kandi bugasubizwa mu gihugu cyabwo “.
Minisiteri yavuze ko u Bushinwa bwaganiriye na Filipine ku kibazo cya Second Thomas Shoal “inshuro nyinshi” binyuze mu nzira za dipolomasi, ariko ubushake n’ukuri byabwo “byirengagijwe”.
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa yagize ati: “Uruhande rwa Filipine rwasezeranije inshuro nyinshi gukuraho ubwato bw’intambara ‘bwaheze’ ku nyanja.”
Umuvugizi yongeyeho ati: “Imyaka 24 irashize, uruhande rwa Filipine ntirwananiwe gusa gukuramo ubwato bw’intambara, ahubwo rwagerageje no kubusana no kubwongerera imbaraga ku rugero runini kugira ngo bagere ku kwigarurira byuzuye Ren’ai (ijambo ry’Igishinwa risobanura Second Thomas Shoal ).”
Kuri uyu wa Kabiri, Filipine yahise isubiza ivuga ko itazareka Second Thomas Shoal itavugwaho rumwe.


