Ushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abana 10 barohamye muri Nyabarongo yaburanishijwe

Sangiza iyi nkuru

Umugabo ushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abana 10 barohamye mu mugezi wa Nyabarongo mu kwezi gushize, Ndababonye Jean Pierre, yaburanishijwe.

Aba bana barohamiye ahaherera mu mudugudu wa Cyarubambire, akagari ka Matyazo, umurenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga, tariki ya 17 Nyakanga 2023.

Nk’uko Umuseke wabitangaje, ubushinjacyaha buvuga ko Ndababonye yagiye gukoresha aba bana atabasabye ababyeyi, asaba umwe muri bo w’imyaka 14 kubambutsa, birangira barohamye. Uyu mugabo na we arabyemera, akabisabira imbabazi.

Muri uru rubanza rwaburanishijwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye, ubushinjacyaha bwasabiye Ndababonye guhamwa icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake, bumusabira igifungo cy’imyaka ibiri no gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2. We yasabye gusubikirwa igifungo.

Urubanza rwapfundikiwe. Urukiko rwanzuye ko umwanzuro warwo uzasomwa tariki ya 15 Kanama 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *