Banki y’Isi yahagaritse inkunga kuri Uganda kubera itegeko rihana abatinganyi

Sangiza iyi nkuru

Banki y’Isi yatangaje ko yahagaritse inkunga igenera Uganda kubera ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwashyizeho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi.

Iyi banki mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 8 Kanama 2023, yagize iti: “Itegeko rya Uganda rihana abaryamana bahuje ibitsina rinyuranya n’indangagaciro za Banki y’Isi. Twizera ko icyerekezo cyacu cyo kurandura ubukene ku mubumbe utuwe cyagerwaho gusa mu gihe nta n’umwe uhejwe. Iri tegeko rica integ uyu muhate. Kudaheza no kutavangura ni umutima w’ibikorwa byacu ku Isi.”

Nyuma yo gutanga ibi bisobanuro, Banki y’Isi yagize iti: “Nta yindi nkunga y’amafaranga kuri Uganda izamurikirwa inama nshingwabikorwa yacu kugeza ubwo umusaruro w’ingamba nshya z’inyongera uzageragerezwa.”

Iri tegeko riteganya ibihano birimo kwicwa, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yarishyizeho umukono muri Gicurasi 2023, atangaza kandi ko yiteguye intambara n’amahanga azashyira igitutu ku gihugu cye.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Banki y’Isi yahagaritse inkunga kuri Uganda kubera itegeko rihana abatinganyi
    Kuki abantu barwanya Abatinganyi,ariko ntibarwanye abantu millions na millions basambana? Ahubwo bakabyita gukundana? Nyamara byombi ari “icyaha kingana mu maso y’Imana”?? Ijambo “Porneia”ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible,rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (gusambanya inyamaswa),etc…Twakongeraho kuryamana na Female Robot byeze muli iki gihe.Abakora ibyo byose,hamwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,ntabwo bazaba mu bwami bw’imana nkuko ijambo ry’imana rivuga.Mwirinde ibyo byose,aho kwijundika gusa abatinganyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *