f29sdlmwiaih3if.jpg

Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bw’Umwami wa Arabia Saoudite

Sangiza iyi nkuru

Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud wa Arabia Saoudite yoherereje ubutumwa mu magambo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, bujyanye n’imibanire hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo ubutwererane bwabyo bwarushaho gukomezwa.

Umujyanama w’ibwami bwa Arabia Saoudite, Ahmed Bin Abdulaziz Qattan niwe wazanye ubwo butumwa yashyikirije Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Kabiri, itariki 8 Kanama ubwo yamwakiraga muri Perezidansi ari kumwe n’itsinda ryamuherekeje.

Mu nama yabo. Qattan yashyikirije Perezida Kagame, Guverinoma n’Abanyarwanda muri rusange indamutso z’Umwami Salman ndetse n’Igikomangoma cy’Ikamba akaba na Minisitiri w’Intebe wa Arabia Saodite, Mohammed Bin Salman (MBS).

Nk’uko tubikesha urubuga Saudi Gazette, Perezida w’u Rwanda nawe yasuhuje kandi ashimira Umwami Salman, Igikomangoma Bin Salman, Guverinoma ndetse n’abaturage bo mu Bwami bwa Arabia Saoudite.

f29sdlmwiaih3if.jpg

Ibiganiro muri iyo nama byasuzumye umubano w’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’uburyo bwo kurushaho kuwuteza imbere mu nzego zinyuranye, hiyongeraho no kuganira ku iterambere ry’akarere ndetse n’iterambere mpuzamahanga kubw’inyungu z’impande zombi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba Arabia Saoudite igiye kwakira inama ya mbere ya Arabia Saoudite na Afurika ndetse n’inama ya gatanu y’Abarabu na Afurika muri uyu mwaka.

Ambasaderi wa Arabia Saoudite mu Rwanda no muri Uganda ari naho afite icyicaro, Jamal Bin Mohammed Madani na we yitabiriye iyo nama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *