Israel yatanze umuburo ivuga ko intambara niramuka yongeye hagati ya yo na Hezbollah bizaviramo Liban gusubira “mu bihe nk’ibyo mu myaka isaga miliyoni 2 ishize” .
Kuri uyu wa Kabiri ushize, ibi byatangajwe na Minisitiri w’ingabo wa Israel, Yoav Gallant, nyuma y’ibyumweru byinshi byo gukozanyaho bya hato na hato n’umutwe witwaje intwaro ushyigikiwe na Iran ku mupaka w’ibihugu byombi.
“Ntimuzibeshye. Ntabwo dushaka intambara. Ariko twiteguye kurinda abaturage bacu, abasirikare bacu ndetse n’ubusugire bwacu. ”Gallant yavuze ibi mu itangazo rya video ryanyujijwe mu kinyamakuru Times of Israel.
Gallant aha ubutumwa Umunyamabanga Mukuru wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, yagize ati: “Mwakoze amakosa mu bihe byashize, mwishyuye ibiciro biremereye cyane. Niba… gushyamirana cyangwa amakimbirane byoyonegereye hano, tuzasubiza Libani mu Bihe by’Amabuye (Stone Age). ”
Mu kiganiro yatanze asura ibice byegereye umupaka, Gallant yakomeje avuga ko Israel itazatezuka ku gukoresha imbaraga zayo kugira ngo “isenye buri santimetero ya Hezbollah na Libani nibiba ngombwa”.
Kugeza ubu ntacyo Hezbollah iratangaza ku iterabwoba rya Israel.
Amagambo nkaya yumviswe ku mpande zombi kuva intambara ya Israel na Hezbollah iheruka, mu 2006, yaba. Ariko yongeye kugarukwaho cyane nyuma y’aho igisasu giturikiye ku muhanda wo muri Israel muri Werurwe, igitero cyashinjwe umucengezi wa Hezbollah.
Uyu mutwe ariko ntabwo wigeze wigamba icyo gitero.
Ibi byumweru bishize byagaragayemo guhangana hagati y’abaturage ba Liban, byibuze itsinda rimwe ry’abakozi ba Hezbollah n’ingabo za Israel hakurya y’umupaka urinzwe bikomeye.



One Response
Israel yiyemeje gusubiza Liban mu myaka isaga miliyoni 2 ishize Hezbollah nikomeza kuyishotora
Hezbollah ifite intwaro nyinshi cyane (rockets,missiles) ihabwa na Iran.Mu ntambara yarwanye na Israel mu mwaka wa 2006,Hezbollah yatwitse ibifaru (tanks) bya Israel bigera hafi kuli 50.Israel yashatse kurwana ngo igere ku mugezi wa Litani uba muli Lebanon biranga.Gusa imana yaturemye itubuza kurwana,ikadusaba gukunda n’abanzi bacu.Abumvira iyo nama,bakirinda gukora ibyo itubuza,nibo izaha ubuzima bw’iteka muli paradis.