Ikigo cy’itangazamakuru cya leta ya Korea ya Ruguru KCNA, kiravuga ko Kim Hak-song wafashwe yakoraga kuri kaminuza ya Pyongyang yigisha iby’ikoranabuhanga na siyansi; University of Science and Technology (PUST).
Ibyo bibaye mu gihe mu myaka yashize Leta Zunze Ubumwe zashinje Koreya ya Ruguru guta muri yombi abenegihugu ba Amerika igamije kubakoresha nk’ibitambo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
KCNA yavuze ko urwego rubishinzwe ruri gukora iperereza rirambuye ku byaha biregwa Kim Hak-song nkuko VOA dukesha iyi nkuru yabitangaje.Nta bisobanuro bihagije ikigo cy’itangazamakuru cyatanze.
Muri Mata 2016, Koreye yataye muri yombi Kim Sang-duck kubera kuregwa gushaka guhirika ubutegetsi. Yaje gukatirwa gukora imirimo y’agahato mu myaka 10 kubera gukora ubutasi.
Yanakatiye umunyeshuri Otto Warmbier imyaka 15 y’imirimo y’agahato kubera kugerageza kwiba impapuro zari zanditseho gahunda za poropagande za leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


