Mabayi: Umuyobozi yafunzwe nyuma y’aho Imbonerakure yishwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Komini Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi), Nicodeme Ndahabonyimana, n’abandi bayobozi babiri ndetse n’Imbonerakure eshatu, batawe muri yombi kuri uyu wa Kane ushize mu gitondo. Itabwa muri yombi ryabo ryakurikiye iyicwa ry’umuyobozi w’Imbonerakure bivugwa yishwe n’Inyeshyamba z’Abanyarwanda zifite ibirindiro mu Ishyamba rya Kibira.

Usibye Ndahabonyimana, umuyobozi wa Zone Mabayi, umuyobozi w’Umudugudu wa Gitukura, ndetse n’abandi bantu batatu babarizwa mu rubyiruko rw’Ishyaka CNDD-FDD, batawe muri yombi saa yine za mugitondo nk’uko abatangabuhamya bavuga.

Bati “Ni umushinjacyaha wa Cibitoke, abashinzwe iperereza baturutse i Bujumbura, umuyobozi w’ubutasi mu ntara bayoboye itabwa muri yombi,”

Abatawe muri yombi nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga, barakekwaho gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zifite ibirindiro mu ishyamba kimeza rya Kibira kuva mu myaka myinshi ishize. Aho bafungiwe ntabwo haratangazwa.

Amakuru aturuka aho avuga ko bikekwa ko itabwa muri yombi ry’izo Mbonerakure n’abayobozi b’ibanze bifitanye isano n’iyicwa ry’uwari umuyobozi w’Imbonerakure wishwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu ushize.

Uyu witwa Isidore Niyongabo bakundaga kwita Maisha, yarashwe n’abantu bataramenyekana bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *