Abanyanijeriya bagiye mu mihanda bamagana igisubizo cya gisirikare muri Niger

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 12 Kanama, abantu babarirwa mu magana bitwaje amabendera ya Nigeria na Niger berekeje mu mihanda bigaragambya bamagana igitero cya gisirikare gishoboka cyo kwirukana ku butegetsi abahiritse Perezida Mohamed Bazoum.

Imyigaragambyo yabereye muri Leta ya Kano ibaye nyuma y’iminsi mike abayobozi b’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), mu nama y’igitaraganya yabaye kuwa Kane mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, basabye ko hakoreshwa ingufu mu gusubiza ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum wahiritswe n’abasirikare kuwa 26 Nyakanga.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abigaragambya baririmba bati: “Abanyanijeri ni abavandimwe bacu, Abanyanijeri kandi ni umuryango wacu.”

Abigaragambyaga bakomeje bagira bati: “Ntabwo dushaka intambara, intambara yo kurwanya Niger ni akarengane.”

Abigaragambyaga bashinje ECOWAS “gukoreshwa” n’inshuti z’iburengerazuba mu gutera Niger nk’uko tubikesha Anadolu Agency.

Ibihugu byo mu karere biravugwa ko bitavuga rumwe ku gisubizo cya gisirikare cya ECOWAS ku ihirikwa ry’ubutegetsi muri Niger, aho abatagishyigikiye bavuga ko gishobora gukurura amakimbirane mu karere kose.

Nigeria, Cote d’Ivoire, Senegal na BĂ©nin, ni ibihugu byagaragaje ubushake bwo kohereza ingabo muri Niger, mu gihe umuryango ugizwe n’ibihugu 15.

U Bufaransa na Amerika byatangaje ko bishyigikiye imbaraga z’umuryango wa ECOWAS mu rwego rwo gukumira ihirikwa ry’ubutegetsi nyuma y’inama yo ku wa Kane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *