Ibi bibaye nyuma y’isenyuka ry’amasezerano yemezaga ko kohereza mu mahanga ibinyampeke bya Ukraine bishobora gukomeza nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Kuri iki Cyumweru, Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje ko ubwato bw’intambara bw’u Burusiya bwarashe amasasu yo kuburira ku bwato bw’imizigo bwerekezaga ku cyambu cya Izmail mu majyepfo ya Ukraine.
Minisiteri kuri Telegram yagize iti: “Kugira ngo duhatire ubwato guhagarara, amasasu yo kuburira yarashwe n’intwaro zoroheje ava mu bwato bw’intambara bw’u Burusiya”.
Nk’uko Moscou ibitangaza, ngo kapiteni w’ubwato bwashyizweho ibendera rya Palau, bwitwa Sukru Okan, ntabwo yigeze asubiza itegeko ryo guhagarara ngo hakorwe “ubugenzuzi bujyanye no gutwara ibicuruzwa bibujijwe”.
Amakuru avuga ko kajugujugu yari kumwe n’abasirikare b’Abarusiya yahise ihaguruka kugira ngo igenzure ubwo bwato bwemerewe gukomeza urugendo rwabwo ku cyambu cya Ukraine.
Aya makuru aje mu gihe Ukraine yatangiye kwandika amato yifuza gukoresha “umuhora utekanye w’ubutabazi” igerageza gushinga mu Nyanja y’Umukara, hagamijwe kwemerera amato y’imizigo yafashwe gukomeza urugendo.


