Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye arabaza abacamanza icyo azasobanurira Umuryango w’Abibumbye mu gihe baba bakomeje umuco wo kudahana, barenganya aba turage.
Iki kibazo yakibajije tariki ya 11 Kanama 2023 ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza bashya bo ku rwego rw’urukiko rw’ikirenga. Yagize ati: “Ko umuryango mpuzamahanga, ONU, usabwa kugenzura mu bihugu niba birwanya kudahana, mu Burundi nkaba nirirwa ndwana, mvuga ngo dusabwa guhana, nkarwana n’abacamanza mvuga ngo duhane. Urumva njyewe mpagarariye igihugu kirwanya kudahana, abo gikoresha banze, urwego rw’ubutabera rwanze.” Ndayishimiye yabajije ati: “Mbwira, umunsi ONU yaje kugira ngo ikore evaluation, nkavuga nti ‘ubucamanza ndabusheshe kuko bwananiye’, ONU izaba contre moi cyangwa izaba contre la justice? Iyo abantu Umukuru w’Igihugu avuze ngo turenganure abenegihugu, bakanga, ni ukuvuga ngo bigometse mu gihugu. None bo ni intagondwa? Itegekonshinga cyangwa amategeko y’igihugu ntabahana? None bazavuga ko u Burundi bushyigikiye kudahana?” Uyu Mukuru w’Igihugu amaze igihe anenga urwego rw’ubucamanza. Byageze aho avuga ko azashaka abanyamategeko bazamufasha kuburana n’abanze gutanga ubutabera. Yasabye aba bacamanza bashya gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko, bagatanga ubutabera.


