UN yasohoye raporo nshya idahuza u Rwanda na M23

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye (UN) wasohoye raporo nshya ivuga ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, idahuza Leta y’u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Muri iyi raporo y’impapuro 15 Umunyamabanga Mukuru wa UN yashyikirije akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano mu cyumweru gishize, hagaragara uburyo umutwe wa M23 wakoze amakosa atandukanye mu bice urwaniramo.

Mu byo Antonio Guterres avuga kuri M23 harimo kuba yarafashe igice kinini mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no kuba yarashyize ubuyobozi butemewe n’amategeko, ikanakusanya imisoro n’amahoro.

Muri iyi raporo kandi, Guterres yavuze ko M23 yagiye ita muri yombi abaturage, ikanica kandi ngo ubwo imitwe yitwaje intwaro yarahagurutse, igahangana na yo, byagaragaye ko ibikorwa bihungabanya umutekano byiyongereye.

Ikinyamakuru Barrons cyabonye iyi raporo yasohotse bwa mbere mu binyamakuru, kiti “ntaho Antonio Guterres yavuze ku ngabo z’u Rwanda no gukorana kwazo na M23 ku butaka bwa Congo, bitandukanye na raporo ziheruka z’impuguke za UN muri RDC zatumye ibihugu byinshi byamagana u Rwanda.”

Nk’uko iki kinyamakuru cyabivuze, impuguke za UN zikorera muri RDC ziherutse gusohora raporo zishinja ingabo z’u Rwanda gukorana na M23, gusa abayobozi batandukanye muri iki gihugu barabyamaganye, bongeraho ko harimo kubogama kweruye.

Guterres ahubwo, yasabye ubutegetsi bwa RDC gufata inshingano, bugakumira ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro myinshi ikorera muri iki gihugu, byahungabanya umutekano w’abaturage. Ni mu gihe misiyo y’amahoro ya UN, MONUSCO, yitegura kuva muri iki gihugu mu gihe cya vuba.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *