Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane(Transparency International), ishami ry’u Rwanda(TI-R) urasaba ko ibihano bihabwa ba rwiyemezamirimo bakoze amakosa byiyongera kuko ngo batuma abanyereza umutungo wa leta batagaragara.
Ingabire Marie Immaculee, asanga gutinya ibyo bihano byajya bituma bagaragaza bamwe mu bayobozi bashinzwe amasoko muri Leta usanga baba basaba ruswa, bigatera igihombo igihugu.
Yabihereye ku gitekerezo cy’umwe mu bari kumva ikiganiro isesenguramakuru cyatambukaga kuri RBA mu mpera z’icyumweru gishize, wasabye ko ibihano bihabwa ba rwiyemezamirimo byakurwaho, ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru y’uwabatse ruswa mu bijyanye n’amasoko ya leta, agahanwa.
Ingabire yavuze ko bitakurwaho, ahubwo ko asaba ko byakongerwa kuko hari bimwe mu bibazo byahangana nabyo.
Ati “Njyewe ndasaba ko ibihano bya ba rwiyemezamirimo byiyongera. Mana Nyagasani, igituma hariya batavuga , badashobora no kurega uwabatse ruswa, bafite imibare ipfuye.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“we (rwiyemezamirimo) araza arashaka isoko nawe urimuha urashaka amafaranga, kandi ndayakura muri ya yandi umpa, noneho bose bakibeshya bakibona nk’abantu bisanze muri win win situation, mbese ngo bose barungutse, Rwiyemezamirimo rero ntazajya kukuvuga kuko nakuvuga ntuzarimuha.”
Ingabire agaragaza ko usanga ba rwiyemezamirimo bagikorana n’abayobozi bashinzwe amasoko ya leta ku bijyanye n’ibikorwa binini baba bakora, aho bagambana kongera amafaranga mu gikorwa runaka, nyuma yo kubona ko ayatangaje mu ipiganwa adahagije, ariko ngo mu by’ukuri hagamijwe ko buri ruhande rubona izindi nyungu.
Nubwo bimeze gutyo ariko ngo hari akarengane bamwe mu bayobozi bo mu nzego za leta bajya bakorera ba rwiyemezamirimo.
Atanga urugero rw’umwe wabaregeye ko ubuyobozi bw’ibitaro bya Remera Rukoma biherereye mu karere ka Kamonyi yabakaga ruswa ngo bamuhe isoko.
Icyo giye yababwiye ko bari kumusaba ruswa, TI-R ivugana na polisi batanga abajya gufatira mu cyuho uwayifataga. Gusa ngo ingaruka zabaye kuri rwiyemezamirimo kuko mu gitondo yabyutse yamburwa amasoko yose yari afite mu bitaro bitandukanye byo mu ntara y’Amajyepfo.
Ati “Amasoko yose yari afite mu bitaro byo mu Majyepfo bwakeye bayamwambura, babwirana no kumuha akato, bakiyeranja ku buryo utsindwa.”
Rwiyemezamirimo yagerageje kugeza ikibazo cye ku Munyamabanga uhoraho muri imwe muri Minisiteri yagombaga kumurenganura, ariko ngo byageze aho yajyaga amuhamagara kuri telefoni, undi ntayifate.
Umugenzuzi Mukuru w’Umutungo n’Imari bya Leta, Obadiah Biraro nawe agaruka ku bufatanye buhombya igihugu buri hagati y’abatanga amasoko ya leta na ba rwiyemezamirimo, ku buryo hari abakora amakosa avuga ko akomeye mu gutanga amasoko ariko bakabeshya ku bijyanye n’ingwate ya ba rwiyemezamirimo, nk’akarere ka Bugesera na Kaminuza y’u Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


