Umugabo wo mu Karere ka Rusizi amaze iminsi mu maboko y’ubutabera akurikiranweho icyaha cyo kwiyicira umugore amuziza ko yanze ko yinjiza ibyibano mu nzu yabo.
Ubushinjacyaha urwego Rwisumbuye rwa Rusizi bukaba bukurikiranye uyu mugabo witwa NTAGOZERA Stanislas w’imyaka 49 y’amavuko icyaha cyo kwica umugore we; cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki 03 Gicurasi 2017.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubu bwicanyi nk’uko tubikesha ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwakozwe ahagana saa 01h30 z’ijoro ; mu Kagali k’ Impala, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, ubwo uyu mugabo NTAGOZERA Stanislas yataye umugore we mu buriri akajya kwiba ibisheke mu murima w’umuturanyi, yagaruka mu rugo umugore we akanga ko yinjiza ibyibano mu nzu.
Umugabo yahise akubita urugi yinjira ku gahato agezemo akubita uwo mugore we umuhini mu mutwe arapfa; Akimara gukora ibyo , abana babo bari baryamye bumvise nyina ataka bahita babyuka basanga aryamye hasi ari kuvirirana amaraso nuko bahita bafata Se kuko yashakaga kwiruka bahita bahuruza n’abaturanyi bamushyikiriza Police.
Ingingo ya 142 y’itegeko ngenga N°01/2012 ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igihano cy’igifungo cya burundu kuri iki cyaha cyo kwica uwo bashyingiranywe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


