Abanyakameruni 400 bangiwe gukora ikizamini kibinjiza mu banyamategeko bakorera mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abanyakameruni bagera kuri 400 cyane cyane abiga amategeko baheze mu Rwanda kandi ntibashobora gukora ibizamini byabo bya nyuma bibemerera kuba ba avoka kuko ngo u Rwanda rwaba rusaba ko Cameroun na yo yabanza kubyemera. Ni ukuvuga ko abanyeshuri b’Abanyarwanda nabo babanza kwemererwa gukora ibyo bizamini muri Cameroun.

Amakuru dukesha urubuga Camerounactu.com avuga ko mu by’ukuri ngo hari amasezerano yari yarasinywe hagati y’ibihugu byombi kuva mu 1998. Usibye ko ngo u Rwanda ari rwo rwayashyiraga mu bikorwa gusa Cameroun ntibikore.

Abanyarwanda na bo rero basabye ko Cameroun iyubahiriza.

Uwitwa Boris Bertolt wazamuye iki kibazo yagize ati: “Iki gice gishya gihishe umubano wa kure kandi uteye amakenga uri hagati y’ibihugu byombi. Ubutegetsi bwa Paul Kagame buri gihe bwashinje YaoundĂ© gukingira ikibaba abagize uruhare muri jenoside mu 1994 mu Rwanda.”

Ku rundi ruhande ariko, urubuga lecemacinfo rwo muri Cameroun rwavuze ko aba banyeshuri bashobora kutemererwa gukorera umwuga w’abanyamategeko mu Rwanda kubera kuterekana impamyabumenyi n’ibyemezo bisabwa kugira ngo bakore ikizamini cyo gutangira umwuga.

Perezida w’Umuryango w’Abanyakameruni baba mu Rwanda (CCR) yagize ati “Abayobozi b’u Rwanda bashinzwe urwego rw’uburezi banze kubaha (za Ă©quivalences) kubera ko abenegihugu bacu bananiwe kugaragaza impamyabumenyi zabo z’umwimerere kubera ko kaminuza zitandukanye zo muri Cameroun zabahaye gusa impapuro z’amanota, n’ibyemezo by’uko batsinze n’icyemezo cy’uko batahawe impamyabumenyi zavuzwe.  »

Aba banyeshuri bari bahawe igihe cyo kugeza mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama cyo kuzuza ibisabwa ariko ntibyabakundira.

Aba banyeshuri rero barasaba ubufasha bwa Minisitiri w’Amashuri Makuru wa Cameroun, Jacques Fame Ndongo.

“Aba benewacu basabye ko mwakoherereza neza ibaruwa abayobozi b’u Rwanda bashinzwe uburezi, cyane cyane Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC), kugira ngo mubasobanurire inzira yo gutanga impamyabumenyi muri Cameroun no kubizeza ko itangwa rya dipolome kuri aba basore bakiri bato rikomeje ”, ibi bikaba byavuzwe n’umuyobozi wa CCR asaba ubufasha Minisitiri Ndongo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *