Guverineri ucyuye igihe w’intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye Mugabowagahunde Maurice wamusimbuye kuzakemura ibibazo asize bigihari birimo icy’abaturage badafite ubwiherero.
Ibi Nyirarugero yabimumenyesheje kuri uyu wa 18 Kanama 2023 ubwo yamushyikirizaga ububasha nka Guverineri mushya w’intara y’Amajyaruguru.
Yagize ati: “Mu ntara y’Amajyaruguru dufite ikibazo cy’imirire mibi, ntabwo kirakemuka 100%. Harimo ikibazo cy’abangavu bahohoterwa, bagaterwa inda, turacyafite abaturage badafite aho kuba, turacyafite abadafite ubwiherero.”
Iri hererekanyabubasha ryayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude. We yasabye Guverineri mushya gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, amwibutsa ko bamwe mu bayobozi bo muri iyi ntara baherutse guhagarikwa bazira kunanirwa iyi nshingano.
Minisitiri Musabyimana yagize ati: “Mu minsi yashize ntabwo tuzibagirwa ko hari abayobozi muri iyi ntara basezerewe mu mirimo kubera kutagaragaza ubushobozi bwo gusigasira iryo hame. Tukaba rero tugusabye nyakubahwa Guverineri, mu byo ushyira imbere kuri iyi ntara, wita kuri iryo hame.”
Nyirarugero akomeje imirimo nka komiseri muri komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, inshingano yahawe na Perezida Paul Kagame tariki ya 10 Kanama 2023.

3 Responses
Amajyaruguru: Guverineri ucyuye igihe yasabye umusimbuye gukemura ikibazo cy’abadafite ubwiherero
Mwaduhaye nomero za gouverneri
Amajyaruguru: Guverineri ucyuye igihe yasabye umusimbuye gukemura ikibazo cy’abadafite ubwiherero
None uwo ni umurage amuhaye koko reba igihe amaze koko ubu ubwiherero bwaramunaniye ndabona ntawundi mwanya yari akwiye uretse kwigisha gusa