Abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bafashe umwanzuro nta mpaka wo gusubiza guverinoma umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rishyiraho Kaminuza y’u Rwanda(UR).
Intandaro yo gusubiza guverinoma umushinga w’itegeko ni uko ukeneye ubugororangingo nkuko Royal Tv yabitangaje.
Guhuza ingingo z’aya mategeko yombi ni ukuvuga umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rishyiraho kaminuza y’u Rwanda ryasohotse mu igazeti ya leta mu mwaka wa 2013 n’ itegeko rigena imikorere n’imitunganyirize y’amashuri makuru na ryo ryasohotse mu mwaka wa 2013, byatumye ingingo hafi ya zose mu zigize umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza irishyiraho kaminuza y’u Rwanda zumvikana nk’izikeneye ubugororangingo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko bari babisabwe n’ibiro bya minisitiri w’intebe abadepite bemeje ko basubiza guverinoma uyu mushinga w’itegeko.
Byasabye ko abagize inteko ishinga amategeko baterana mu gihembwe kidasanzwe kugira ngo bafate umwanzuro wo gusubiza guverinoma uwo umushinga wigirwaga muri komisiyo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


