Icyatumye urukundo rwa Rihanna na Karim Benzema ruyoyoka cyamenyekanye

Mu mwaka wa 2015, nibwo inkuru zacicikanye mu binyamakuru bitandukanye ko Rihanna n’umukinnyi Karim Benzema bari mu rukundo. Iby’uru rukundo ntabwo byakomeje kuvugwa cyane ariko ubu inshuti za hafi z’umuhanzikazi Rihanna zihamya ko ari we warwikuyemo. “Rihanna yakundaga Karim, yishimanye na we inshuro nyinshi”, ibi ni ibyatangajwe n’inshuti ya hafi ya Rihanna nk’uko ikinyamakuru 7suru […]

Leta y’u Rwanda igiye gutangiza uburyo bwo kwipima virusi itera Sida

Bitarenze uyu mwaka mu Rwanda hazatangira uburyo bushya bwo gupima virusi itera SIDA,aho buri wese ubishaka azajya yipima (HIV self-testing). Ubwo buryo bushya buzajya bukorerwa mu kanwa, nkuko Umuyobozi mukuru ushinzwe gahunda yo gupima virusi itera SIDA, Sangwayire Beatha yabitangaje. Ubu buryo bushya buzafasha mu kunganira ubundi bwari busanzwe buriho, burimo gufata amaraso ku mitwe […]

Ibasha kudukiza-Ev.John Rubanzabigwi

[17]Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani. [18]Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.” Aba basore bakoreraga Imana kdi bayizeyeho ubutabazi ariko bariyemeje kuyihamya naho itabakiza. Twe biratugora kuyihamya mu gihe Imana itari kudukorera ibyo […]

Guhindura Afurika ni uguhindura abayituye tubafasha kwikemurira ibibazo- Perezida Kagame

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama yigira hamwe uburyo bwo guteza imbere umugabane w’ Afurika ku nshuro ya 3 (Transform Africa) yabereye i Kigali kuri uyu wa 10 Gicurasi 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abakuru b’ibihugu by’Afurika guha umwanya w’imbere abaturage mu rwego rwo gushaka imikorere inoze igamije iterambere ry’umugabane. […]

Muhanga: Uwicishije umugore we ishoka yasabiwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 09 Gicurasi, umugabo wo mu Karere ka Muhanga ukurikiranweho kwica umugore we akoresheje ishoka yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cya burundu. Uyu witwa Ntirenganya Jean Paul iki cyaha akaba yaragikoze mu ijoro ryo kuwa 16 Mata 2017. Urubanza rwe rwabereye mu ruhame aho yakoreye icyaha mu Kagari ka Rwigerero,Umurenge wa Mushishiro […]

Inyubako 10 ku isi ziteye ubwoba bitewe n'uburyo n'aho zubatse(Amafoto)

Ni kenshi mu bitangazamakuru bitandukanye hagenda hagaragara inyubako zo hirya no hino ku isi nziza kurusha izindi, inyubako ndende kurusha izindi, imijyi n’ibindi. Uyu munsi bwiza.com yagerageje kwegeranya amafoto y’inyubako ndende ariko kandi zinateye ubwoba bitewe n’uburyo ziremetse ndetse n’aho zihagaze, ku buryo bigoye guhita wemera ko zibamo abantu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aya ni amafoto 10 […]

RDC: Me Azarias Ruberwa na Eugène Serufuli muri guverinoma y’inzibacyuho

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yashyizeho guverinoma y’inzibacyuho,irimo bamwe mu bahoze mu mitwe irwanya ubutegetsi bwe n’ubwa Mobutu Sese Seko, barimo Azarias Ruberwa na Eugène Serufuli. Iyo Guverinoma itavugwaho rumwe, yahise inamaganwa na bamwe batavuga rumwe na Kabila , iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Bruno Tshibala utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe n’aba visi […]

Ibiciro bishya byo gusura Ingagi mu Rwanda ngo bishobora kugira ingaruka ku bukungu

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye icyemezo cyo kuzamura igiciro cyo gusura ingagi kikava ku madolari $750 kugera ku $1,500, amashyirahamwe akora akazi ko kwakira no gutembereza ba mukerarugendo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba akomeje kugaragaza ko atishimiye icyemezo avuga ko ari icya hutihutimu gihe abahanga basanga iki cyemezo gishobora gushyira u Rwanda mu kaga k’ubukungu […]

Abakinnyi 7 ba Rayon Sports basigaye i Kigali igiye gukina na Musanze

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma ari mu gihirahiro cy’uko yikura imbere ya Musanze Fc nyuma yo kubura abakinnyi be bagera kuri 7 batari bwitabire umukino. Mu mu mukino ubanza uri buhuze ikipe ya Rayon Sports na Musanze Fc kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2017, uri bubere kuri sitade Ubworoherane yo […]

Perezida Trump yirukanye umuyobozi wa FBI ukekwaho kumufasha gutsinda amatora

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yirukanye uwari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza (FBI), James B. Comey. Amakuru ariho akomoza ku kuba Comey yajijijwe uko yitwaye mu iperereza yakoze ku kibazo cyavugwaga kuri Hillary Clinton wari uhanganye na Trump mu matora y’umukuru w’igihugu, yuko yaba yarakoresheje Email ye bwite mu kazi ubwo yari […]

Uganda: Dr Stella Nyanzi ufunze yaje mu rukiko atwawe mu maboko nyuma yo kwitura hasi

Dr Stella Nyanzi wo muri Kaminuza ya Makerere, kuri ubu ufunze akurikiranweho gutuka umuryango wa perezida Museveni akoresheje imbuga nkoranyambaga, kuri ubu ararembye ku buryo yanituye hasi kuri uyu wa Gatatu ubwo yari yitabye urukiko. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo Dr Nyanzi yitabye urukiko rw’Umuhanda wa Buganda (Buganda Road Court), ariko agaragaza […]

Burundi: Harikangwa indi Coup d’Etat cyangwa igitero gikomeye

Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ni uko mu Burundi inzego z’umutekano zatangiye kwitegura hirya no hino mu mujyi wa Bujumbura, bamwe bakavuga ko hari umugambi wo kongera kugerageza guhirika ubutegetsi cyangwa hakagabwa ibitero bikomeye. Kuva ku wa Mbere nibwo imodoka za gisirikare na polisi zatangiye kuzenguruka mu bice bya Mutakura na Cibitoke, uduce twabereyemo […]

Sudani y’Epfo: Perezida Kiir yirukanye mu mirimo umukuru w’igisirikare

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir yirukanye kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Gicurasi 2017, umuyobozi w’igisirikare cye Paul Malong amuziza ko batavuga rumwe ku bijyanye n’amoko ya bo. Umuvugizi wa perezida Salva Kiir yavuze ko uyu muyobozi mukuru w’igisirikare, Malong yasimbujwe General James Ajongo Mawut kuri uriya mwanya. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Paul Malong yirukanywe […]

Bimwe mu byigirwa mu nama ya Transform Africa ku nshuro ya 3 i Kigali

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2017 mu Rwanda haratangira ku nshuro ya gatatu, Inama yo ku rwego Mpuzamahanga ku ikoranabuhanga “Transform Africa”. Mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abatuye afrika by’umwihariko ibihugu 17 by’ibinyamuryango mu ihuriro Smart Afrika u Rwanda narwo rurimo ; aho rwiyemeje guteza imbere imijyi igezweho. I Kigali ni naho habarizwa icyicaro cy’iri […]

Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur

Abapolisi 80 bakorera mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Darfur(UNAMID) bambitswe imidari y’ishimwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 9 Gicurasi 2017. Uyu muhango abereye ku cyicaro gikuru cy’ubu butumwa wayobowe n’intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa Loni muri UNAMID , Kingsley Mamabolo. Abambitswe imidari ni abarimo gusoza igihe cy’umwaka bamara mu butumwa bw’amahoro badakorera mu […]

Umunyamabanga mukuru wa EAC arashinjwa kunyereza umutungo wayo

Ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) hatangiye iperereza ku bijyanye no kunyereza no kwiba amafaranga y’uwo muryango. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Burundi, UBM news nacyo gikesha Chimpreports cyo muri Uganda agaragaza ko ,Dr Bukuku Enos, Umunyatanzaniya wungirije Mfumukeko Liberat , unashinzwe ubukungu muri uwo muryango yatangiye iperereza hagamijwe kumenyekana impamvu y’ibikekwa. […]

Guverinoma yasubijwe umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza irishyiraho UR

Abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite bafashe umwanzuro nta mpaka wo gusubiza guverinoma umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rishyiraho Kaminuza y’u Rwanda(UR). Intandaro yo gusubiza guverinoma umushinga w’itegeko ni uko ukeneye ubugororangingo nkuko Royal Tv yabitangaje. Guhuza ingingo z’aya mategeko yombi ni ukuvuga umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza itegeko rishyiraho kaminuza y’u Rwanda ryasohotse […]