Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ni uko mu Burundi inzego z’umutekano zatangiye kwitegura hirya no hino mu mujyi wa Bujumbura, bamwe bakavuga ko hari umugambi wo kongera kugerageza guhirika ubutegetsi cyangwa hakagabwa ibitero bikomeye.
Kuva ku wa Mbere nibwo imodoka za gisirikare na polisi zatangiye kuzenguruka mu bice bya Mutakura na Cibitoke, uduce twabereyemo imyigaragambyo ikomeye y’abamaganaga manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza (2015).
Ikinyamakuru UBMnews cy’i Burundi, gitangaza ko amakuru ava mu baturage ari uko hari ikintu kikanzwe, ibi kandi bikaba bibaye nyuma yaho Gen Niyombare atangarije ko akiriho, kandi afite gahunda yo kuvana Perezida Nkurunziza ku butegetsi nubwo atatangaje igihe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Pierre Nkurikiye, arahakana akavuga ko nta gikuba cyacitse mu bashinzwe umutekano, akavuga ko ari ibisanzwe.
Iby’ihirikwa ry’ubutegetsi ryaba ryikanzwe, Nkurikiye yabihakanye avuga ko iyo hari inama y’abakuru b’ibihugu irimo gutegurwa hatangwazwa ibyo yise ibihuha. Benshi baba bibaza niba Perezida Nkurunziza azava ku izima agasohoka mu gihugu.
Ku itariki ya 20 Gicurasi, hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Abarundi bakaba bahanze amaso perezida wabo niba azayitabira cyangwa se akazohereza abamuhagarariye.
Ku itariki ya 13 Gicurasi 2015, nibwo Gen Niyombare na bagenzi be bagerageje guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza, yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bo muri EAC, yaberaga muri Tanzania, nyuma perezida Nkurunziza yabashije kwinjira mu gihugu, kuva ubwo ntabwo yari yongera kugerageza kuva mu gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


