[17]Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani.
[18]Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.”
Aba basore bakoreraga Imana kdi bayizeyeho ubutabazi ariko bariyemeje kuyihamya naho itabakiza. Twe biratugora kuyihamya mu gihe Imana itari kudukorera ibyo twifuza.
Kugambirira kwabo no kwiyemeza guhamya no kugaragaza Imana byatumye Imana ibakiza.
Nubwo akenshi bitugora guhamya no kugaragaza Imana twizera ,ndetse abakristo benshi ntube wababaza impamvu y’imyizerere yabo ngo bayikubwire,ariko mugihe cyose uzahamya Imana ntakindi ushingiyeho Imana izigaragaza.
Imana iduhe imbaraga kugirango mugihe cyose tube twagaragaza Imana twizera knd ntagushidikanya izigaragaza
Ndabakunda mbifurije umugisha w’Imana
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ev.John


