Kuri uyu wa Kabiri, itariki 09 Gicurasi, umugabo wo mu Karere ka Muhanga ukurikiranweho kwica umugore we akoresheje ishoka yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cya burundu. Uyu witwa Ntirenganya Jean Paul iki cyaha akaba yaragikoze mu ijoro ryo kuwa 16 Mata 2017.
Urubanza rwe rwabereye mu ruhame aho yakoreye icyaha mu Kagari ka Rwigerero,Umurenge wa Mushishiro ho mu Karere ka Muhanga ahari hateraniye abaturage benshi bari baje kureba imigendekere y’uru rubanza.
Ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 142 y’itegeko ngenga rihana ibyaha bukaba bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu ,kubera ubugome yakoranye iki cyaha.
Aya makuru dukesha ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda aravuga ko biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa ku italiki ya 12 Gicurasi 2017 kuri uyu wa Gatanu uza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ntirenganya yishe umugore we kuwa 16 Mata 2017, mu masaha ya saa munani z’igicuku, aho yari aryamanye n’umugore we, Murekatete Dativa, akagira atya akabyuka akamusiga mu buriri asinziriye akajya mu gikoni akazana ishoka yamwicishije nyuma yo kuyimukubita mu mutwe.
Amaze kwica umugore we, Ntirenganya yahise yishyikiriza polisi yisobanura avuga ko yumvise ijwi rimubwira ngo yice umugore we nawe akabikora.
Icyaha ashinjwa gihanwa n’ingingo y’142 y’Itegeko Ngenga rihana ibyaha, ikaba iteganya igihano cy’igifungo cya burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


