Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir yirukanye kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Gicurasi 2017, umuyobozi w’igisirikare cye Paul Malong amuziza ko batavuga rumwe ku bijyanye n’amoko ya bo.
Umuvugizi wa perezida Salva Kiir yavuze ko uyu muyobozi mukuru w’igisirikare, Malong yasimbujwe General James Ajongo Mawut kuri uriya mwanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Paul Malong yirukanywe kuri aka kazi nyuma y’uko hari hashize igihe abasirikare n’abandi bayobozi batandukanye muri kiriya gihugu begura ku myanya ya bo kubera ibibazo bya politiki biri muri kiriya gihugu, no kuba igisirikare cyari cyaramaze kwivanga cyane mu bintu by’amoko byatumaga banahohotera abaturage.
Iri yeguzwa kandi ribaye nyuma gato y’uko kuri uyu wa Kabiri hasohotse raporo igaragaza ko abantu basaga 20 baguye mu mirwano y’abapfa amoko mu gace ka Gogrial mu gihe abandi basaga 30 bakaba barakomeretse, ibi bikaba byarabaye mu minsi 4 gusa itambutse.
Uyu musirikare yashinjwaga kuyobora ibitero byibasiraga abasivili badahuje ubwoko, aho mu mujyi wa Dinka haguye abasaga 100 mu kwezi kwa 7 umwaka ushize.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


