Abakinnyi 7 ba Rayon Sports basigaye i Kigali igiye gukina na Musanze

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma ari mu gihirahiro cy’uko yikura imbere ya Musanze Fc nyuma yo kubura abakinnyi be bagera kuri 7 batari bwitabire umukino.
Mu mu mukino ubanza uri buhuze ikipe ya Rayon Sports na Musanze Fc kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2017, uri bubere kuri sitade Ubworoherane yo mu mujyi wa Musanze, aho umukino wo kwishyura uzaba mu minsi iri imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu mukino wa 1/16 cy’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro, aho ikipe ya Rayon Sports yasize i Kigali abakinnyi 7 bafite ibibazo bitandukanye birimo iby’imvune, umunaniro, uburwayi n’ibindi bityo aba bakinnyi barimo Kevin Muhire, Savio Dominique Nshuti, Ange Mutsinzi, Abdoul Rwatubyaye, Abouba Sibomana, Shassir Nahimana hakaniyongeraho ndetse na Moussa Camara nubundi bari bamaze hafi ibyumweru 2 badakina.
Ikipe ya Rayon Sports yasesekaye i Musanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri mu gihe aba bakinnyi bo basigaye i Kigali kandi bari bakunze kuyiherekeza no kuyitabara aho rukomeye.
Iyi kipe ya Rayon Sports ikaba ikeneye byibuze amanota 3 mu mukino wa mbere kugira ngo ibe yabasha kugarura icyizere ko yatwara iri rushanwa, dore ko mu byumweru 2 bishize, nari yakubitiwe muri kariya karere igitego 1 ku busa.
Ku ruhande rw’ikipe ya Musanze, umutoza wungirije, Nshimiyimana avuga ko afite icyizere cy’abakinnyi b’ikipe ye ko baza kwitwara neza kuko bafite ubushobozi bwo gukina ndetse umwe akaba yanabasha gukina mu mwanya w’undi mu gihe adahari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe kandi ikipe ya APR na yo iri bube ihatana na Sunrise FC i Nyagatare, aho Sunrise yabanje gutera ubwoba ko idashobora gukina uyu mukino kubera itarahembwa amafaranga y’amezi 3.
Naho ikipe ya Mukura ikaba iza guhura na AS Kigali i Huye, Marines igahura na SC Kiyovu kuri stade Umuganda stadium, Bugesera igahura na AS Muhanga kuri stade ya Muhanga mu gihe Amagaju na yo biteganyijwe ko izahura na La Jeunesse kuri stade Mumena i Nyamirambo, naho Police ikazakira Gicumbi kuri stade ya Kicukiro.
Biteganyijwe kandi ko igice cya mbere cya 1/8 cy’iri rushanwa na cyo kizakinwa muri uku kwezi, naho igice gikurikiyeho kikazakinwa mu kwezi gutaha ndetse na ¼ .
½ cy’irushanwa kizakinwa mu kwezi kwa Gatandatu, naho finali ikinwe ku itariki ya 4 Nyakanga.
Dore uko amakipe agomba guhura ndetse n’amasaha agomba gukiniraho kuri uyu wa 10.
Musanze Fc vs Rayon Sports (Musanze, 15:30)
Sunrise Fc vs APR Fc (Nyagatare, 15:30)
Mukura VS vs AS Kigali (Huye, 15:30)
Marines Fc vs SC Kiyovu (Umuganda, 15:30)
AS Muhanga vs Bugesera Fc (Muhanga, 15:30)
La Jeunesse vs Amagaju Fc (Mumena, 15:30)
Police Fc vs Gicumbi Fc (Kicukiro, 15:30)
Naho ejo kuwa 11 Gicurasi 2017
Etincelles Fc vs Espoir Fc (Umuganda, 15:30
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *