Guhindura Afurika ni uguhindura abayituye tubafasha kwikemurira ibibazo- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama yigira hamwe uburyo bwo guteza imbere umugabane w’ Afurika ku nshuro ya 3 (Transform Africa) yabereye i Kigali kuri uyu wa 10 Gicurasi 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye abakuru b’ibihugu by’Afurika guha umwanya w’imbere abaturage mu rwego rwo gushaka imikorere inoze igamije iterambere ry’umugabane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yagize ati” guhindura Afurika ni uguhindura abayituye, tubafasha kubona uburyo bwo kwikemurira ibibazo no kwiteza imbere. Tugomba guhora twibukako byose bihera ku baturage kandi ko bagomba guhabwa umwanya wa mbere igihe cyose.”
Ibi kandi yabitangaje ubwo hatangizwaga umushinga wa Smart Cities, ugamije kwihutisha iterambere ry’imijyi y’ibihugu by’Afurika, aho yavuze ko imijyi yo muri Afurika igomba kwihuta haba mu buryo bw’itumanaho, mu nyubakire ndetse no mu bindi bitandukanye.
Atangaza ibi kandi, Perezida Kagame yasabye ko abaturage bagomba guhabwa ibikenewe byose bishobora kubafasha kugera ku iterambere rirambye hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti, aho yavuze ko ibikorwa byo kugeza ikoranabuhanga kuri bose bitagomba kwibanda ku bantu runaka ngo abandi basigare, baba abo mu mijyi no mu byaro, abakene n’abakize ndetse n’ab’ibitsina byombi muri rusange bakabasha kubona kuri iryo terambere.
Yagize ati” Afurika yiteguye gukomeza gutera imbere nk’umugabane binyuze mu ikoranabuhanga no mu guhanga udushya, aho gukoresha ikoranabuhanga neza bizaba ari ukuryifashisha mu kunoza ibyo dufite tugana kubyo twifuza.”
”Tugomba gukorera hamwe mu kugeza ikoranabuhanga ku baturage tugamije iterambere ridaheza kandi rirambye kuko kubaho neza kwacu mu gihe kizaza gushingiye ku buryo dukemura ibibazo dufite ubungubu Kubaho neza kwacu mu gihe kizaza gushingiye ku buryo dukemura ibibazo dufite ubungubu.
Ku ruhande rw’u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Perezida Kagame yashimiye imikoranire n’ikigo cy’itumanaho cyo muri Koreya ” Korean Telecom” gifasha mu gukwirakwiza umurongo mugari wa ‘Broadband’ kandi vuba.
Aha kandi, Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rizafasha u Rwanda n’ibindi bihugu by’amahanga mu kubahuza bityo bigafasha mu kurwanya intera nini ishobora kuba iri hagati y’abaturage bo ku mpande zose.
Iyi nama yahuriwemo n’abashakashatsi, abahanga , n’abashoramari bagera ku 3000 ; guverinoma z’ibihugu bigera kuri 80 zihagarariwe muri iyi nama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nama ya Transform Africa kandi , ni iya mbere mu guhuza abantu benshi ku mugabane w’Afrika , abayobozi b’ibihugu, abahanga, abashakashatsi n’abashoramari mu ikoranabuhanga ikaba ije kurebera hamwe uburyo hanozwa bimwe mu byari byavuzwe mu nama yo muri 2013 ari nay o yari yasize havutse ihuriro Smart Afrika ; ari naryo rikurikirana iby’iterambere Afrika yiyemeje.
Kanda hano umenye ibindi byavugiwe muri iyi nama
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *