csm_1_b4e7088131.jpg

Mozambique: Abayobozi batandukanye basuye icyicaro cya RDF bayishimira akazi ikora

Sangiza iyi nkuru

Ku itariki ya 18 Kanama 23, Umuyobozi wa Mocimboa da Praia, Sergio Domingo Cypriano aherekejwe na Zito Navaca, umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutsi n’umutekano (Servià§o de Informaà§àµes e Seguranà§a do Estado (SISE), Superintendent Alberto Elia Nampovo, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Umuyobozi mukuru wa polisi ushinzwe ibikorwa, Januario Joà£o Jagaia, Maj Albertino Umuyobozi w’ingabo zo mu mazi muri Nabelo, Umuyobozi wa Batayo ya Chita, Izà¬dro Periacela na Celestino Peliduos, n’abandi, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RSF HQs) mu Mujyi wa Mocimboa da Praia.

csm_1_b4e7088131.jpg

Iri tsinda ryakiriwe na Maj. Gen. Alexis Kagame, uyoboye Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique n’abandi bayobozi b’ingabo na polisi. Gen Kagame yamenyesheje izo ntumwa uko umutekano wifashe mu bice ingabo z’u Rwanda zikoreramo cyane cyane mu Karere ka Mocimboa da Praia.

csm_2-1_3399e84de2.jpg

Umuyobozi w’akarere Domingo yavuze ko intego y’uru ruzinduko ari ugushimira Ingabo z’u Rwanda ku bikorwa byiza byakozwe mu kurwanya iterabwoba no kubasaba gukomeza kongera ibikorwa bya gisirikare mu karere ka Mocimboa.

csm_3_3d94f31ade.jpg

Yashimangiye kandi ko ubufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Mozambique ari bwiza kandi ko bwasubija icyizere mu baturage ba Mozambike bagasubira mu buzima bwabo busanzwe. Yakomeje kandi yizeza gukomeza korohereza Ingabo z’u Rwanda mu gusohoza inshingano zazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *