Bukavu: Umukobwa w’imyaka 17 yatwitswe kugeza apfuye

Sangiza iyi nkuru

Abagizi ba nabi batwikiye umukobwa w’imyaka 17 mu gace ka Panzi kari mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo kuri uyu wa 19 Kanama 2023.

Radio Okapi yatangaje ko uyu mukobwa yazize ijerikani ya peteroli yari afite ubwo yari agiye ku rusengero, bakeka ko ari we uherutse gutwika amazi agera kuri 50 muri uyu mujyi.

David Cikuru uyobora sosiyete sivile muri aka gace yasobanuye ko ubwo yamenyaga ko agatsiko k’Abanyekongo bari barakaye kari gutwika uyu mukobwa, yahamagaye abasirikare n’abapolisi ngo batabare, ariko ubwo bahageraga basanga yamaze gupfa.

Yagize ati: “Icyatubabaje ni uko twamenyesheje Polisi ko itabare, ariko ubwo ku bw’ibyago, umuyobozi wa karitsiye yazanye n’abasirikare n’abapolisi ubwo uyu mukobwa yari yamaze gupfa.”

Uyu mukobwa yari imfubyi kuko nta nyina cyangwa se yari afite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *