Mukuralinda yatangaje ko nta kuberereka kuzabaho mu gusenya ibikorwa byegereye Sebeya

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wa guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko nta kuberereka kuzabaho mu kwimura burundu abo mu karere ka Rubavu baturiye umugezi wa Sebeya ndetse no gusenya ibikorwaremezo bihegereye.

Ibi yabivuze ubwo yari yitabiriye igikorwa cya guverinoma cyo gusobanurira abaturiye uyu mugezi ko kwimuka ari ngombwa kandi ko byihutirwa mu rwego rwo kwirinda ko ibiza byakongera kubibasira nk’uko byagenze muri Gicurasi 2023.

Mukuralinda yamenyeshejwe ko hari abaturage bari kwimurwa bavuga ko Kiliziya ndetse n’uruganda rw’icyayi bigihagaze kandi biri hafi ya Sebeya. Yasubije ko na byo bizasenywa, nibigaragara ko bidakwiye kuhaguma.

Yagize ati: “Nakwereka n’amafoto y’inzu bazasenya. Ngira ngo iy’akagari cyangwa umurenge. Uyu munsi ntabwo ikigamijwe ari ukuvuga ngo abantu baraje, barasiga basenye. Nababwiye ko hari amakipe techniques, barareba uko ibintu biteye. Tuvuze muri metero 10 na nyuma ya metero 10. Niba Kiliziya yubatswe, twababwiye aho Kiliziya Gatolika yarangije no gusenya amazu cyangwa se amashuri, ibona ko ubwayo yubatse ahantu hagera amazi.”

Umuvugizi wa guverinoma wungirije yasabye abantu kwirinda gufata imyanzuro, asaba ko bategereza izafatwa n’izi mpuguke. Kandi ngo nihabaho kwimurwa burundu, uzabona yararenganye afite uburenganzira bwo kuzakurikirana ikibazo cye mu nzego zose z’igihugu bireba.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Mukuralinda yatangaje ko nta kuberereka kuzabaho mu gusenya ibikorwa byegereye Sebeya
    Mukuralinda aravuga politiki ya Leta ariko ntasubiza ibyo bamubajije. Ikibazo nyamukuru ni uruhare rw’inzego za Leta mu biza byabaye hariya hafi ya Sebeya. Hubastwe nabi urukuta rukumira amazi aribyo byatumye amazi ashakisha inzira aza gusenyera abaturage. Nonese umuti Leta ibonye ni ukwangaza abaturage? Icyo Mukuralinda ntagisubiza. Ikindi cya kabili: abaturage basabye ko baganira n’inzego z’ibanze ngo bashakire hamwe umuti w’ikibazo. Inzego zarabaringanye kandi byitwa ko zikorera abaturage. Aho Mukuralinda asa n’uwemeza ko ingamba zifatwa abaturage ntacyo bazikoraho!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *